Kigali:STECOMA ntabwo bashinzwe ubugenzuzi bw’ibyangombwa by’imyubakire – Ababyijandikamo n’abatubuzi

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali , bwakomeje ku kibazo cy’ishyirahamwe ry’abafundi mu mujyi wa Kigali (Stecoma) aho bari barezengereje Abaturage mu bugenzuzi bw’ibyangombwa by’imyubakire bakuyeho urujijo ko bitabareba ,ko icyo bashinzwe ari uguharanira uburengira bw’umufundi cyane uwarenganyijwe mu kazi.

Ibi byavugiwe mu kiganiro zinduka cya radio tv10, cyitabiriwe n’umuyobozi ushinzwe imyubakire mu karere ka Kicukiro, aho yari kumwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugunga.

Umwe mu baturage yabajije ikibazo agira ati:”Twagirango mutubwire uko mukorana na Stecoma mu bugenzuzi bw’ibyangombwa by’imyubakire? nuko mukorana nabo?”.

Basubije iki kibazo,bagira ati:”Stecoma n’ishyiramwe ry’abafundi nta bwo bemerewe gukora ubugenzuzi bw’inzu zubukwa kuko ntabwo bibareba , hari abo tujya twumva bivanga baka ibyangombwa abubuka ? ibi sibyo naho mubabonye mutubwire kuko abo baba ari abatubizi”.

Umujyi wa Kigali, uvuga ko abagenzuzi bemewe baba bafite ibyangombwa n’amakarita abaranga , Kandi baza ari ikipe mu rwego rwo Kurwanya akarengane no guha icyuho Ruswa.

Byari bimaze kuba nka kamenyero aho uwubakagaga akajagari mu mujyi wa Kigali, yabanzaga guca ku muyobozi wa Stecoma mbere yuko yubaka, cyangwa we yabimenya akizana aje gukora ubugenzuzi nkubifiriye uburenganzira, benshi mu baturage bakabaha akantu babikora basa nk’abigura kuko iyo wakoreshaga abafundi bazaga kunyubako bakabahagarika ko batemewe , ibi nibyo byahaga icyuho Ruswa, byanatumye akajagari kadacika kubera iyi bakwemereraga kubaka inzu byabaga birangije.

Umujyi wa Kigali, ukuyeho urujijo usaba buri wese ushaka kubaka ko yasaba ibyangombwa uburyo bworehejwe agakora ubwubatsi bwe atuje.

STECOMA yatangiye mu mwaka wa 2000. Kuri ubu ifite abanyamuryango ibihumbi 48, bari mu mirenge 360 yo mu Rwanda. Muri Mata 2015, ni bwo iyi sendika yatanze bwa mbere impamyabumenyi ku bafundi bari bamaze kongererwa ubushobozi ku bufatanye na WDA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *