Sobanukirwa na gahunda Nshya ”Intore Gitifu” yatangijwe mu murenge wa Nyarugenge
Umurenge wa Nyarugenge, akarere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali, hatangijwe Urugero ikiciro cya 12, agashya karimo uyu mwaka wa 2025 ni Gahunda Nshya bise intore Gitifu muri buri Kagali, n’ibikorwa byahuriranye Kandi no Gutangiza ikigega cyo gufasha abana bafite imirire mibi , no Gutangiza icyumweru cyahariwe umwana n’umubyeyi.

Murekatete Patricia, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugenge , atangiza urugero yavuze ko, urubyiruko rurangije amashuri y’isumbuye batangiye urugero ikiciro cya 12, Ati:”Uyu munsi dutangije urugerero ruzamara Ukwezi, umwihariko nuko buri Kagali hazaba abantu b’Intore babiri bakora nka Gitifu , bazajya bakira ibibazo by’abaturage tubatoze uko babikemura nuko bakwiye gukora mu rwego rwo kubigisha ubuyobozi bakiri bato ,igihe twe twashaje cyangwa tudari twizere ko dufite abazadusimbura twatoje”.

Yakomeje avuga ko, atariyo gahunda ihari gusa mu igihe cy’urugerero , ibikorwa nyamukuru bizakorwa n’ubukangurambaga cyane mu kurwanya igwingira mu bana bato,ibikorwa by’isuku n’umutekano. Ati:”Gahunda nyamukuru y’urugerero , tuzafatanya mu bukangurambaga,ariko buri wa gatanu bazajya bahurira hamwe Kimisagara bigishwe akarasisi ka gusirikare mu rwego rwo kubigisha ikinyabupfuru n’umutekano”.

Uyu munsi Tariki ya 13/1/2025 , muri uyu murenge watangijwe ibikorwa bitatu, aribyo Gutangiza ikigega cyo kondora abana bafite imirire mibi, iki kigega kizajya kifashishwa mu rwego rwo gukusanya amafaranga igihe hari urugo rugaragayemo umwana ufite imirire mibi hakurwemo amafaranga azifashishwa bamuharira ibiribwa byo gutegura indyo yuzuye, ikindi gikorwa hatangijwe icyumweru cy’umwana n’umubyeyi ku nsanganyamatsiko igira iti:”Hehe n’igwingira twite ku buzima bw’umubyeyi,umwana n’umwangavu”. Hakaba bazakorwa ibikorwa bitandukanye birimo gukingira abana, guhabwa ibinini by’inzoka n’ibindi bikorwa byo gutegura indyo yuzuye ku bana bato.

Adalbert Nzayisenga ,wari ahagarariye umushinga Gikururo kuri Bose yatanze ikiganiro aha yagarutse ku Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n’imibereho by’abaturage (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira.

Bwerekana ko muri bo harimo abagera ku 9% bagwingiye ku buryo bukabije, 1% we agaragaza ibiro bike ugereranyije n’uburebure, abagera ku 8% bari munsi y’ibiro bisabwa ugereranyije n’imyaka bafite, mu gihe 6% bafite ibiro byinshi.
Ni igwingira ryagabanutseho 5% ugereranyije n’ubushakashatsi bwa NISR bwo mu 2015 bwerekanaga ko 38% bari bafite igwigira, aho 14% muri bo bari baragwingiye bikabije.

Imibare y’ubushakashatsi bwa gatandatu ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2020, igaragaza ko igipimo cy’igwingira mu bana cyari kuri 33% kivuye kuri 38% mu 2015.
Guverinoma y’u Rwanda yari yarihaye intego y’uko gahunda y’imyaka irindwi y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere mu cyiciro cyayo cya mbere (NST1) izarangira umubare w’abana bagwingiye ugeze kuri 19%, n’ubwo bitagezweho ariko ngo icyari gikenewe cyane kwari ukuzamura imyumvire.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari y’umwaka wa 2024/2025, Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko amafaranga yashyizwe mu bikorwa bigamije kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu, yiyongereyeho agera kuri miliyari 1.8 z’amafaranga y’u Rwanda, avuye kuri miliyari 355.4 yariho mu 2023/2024, agera kuri miliyari 357.8 z’amafaranga y’u Rwanda.
N’ubwo aya mafaranga yiyongereye, ijanisha ry’ayashowe muri ibi bikorwa ugereranyije n’ingengo y’imari yose ryavuye kuri 7% ryariho mu mwaka ushize rigera kuri 6%, bitewe n’uko ingengo y’imari y’u Rwanda ya 2024/2025 yiyongereyeho 12% ugereranyije n’iy’umwaka wabanje.

