UR yatangaje ko imaze gukora imishinga 169 yahaye akazi abagera ku bihumbi bitatu
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda buratangaza ko bumaze gukora imishinga 169 yahaye akazi abagera ku bihumbi 3, ikanagira uruhare rukomeye mu gusubiza bimwe mu bibazo by’abaturage.
Iyi Kaminuza ivuga ko ishishikajwe no gushyira imbaraga mu byafasha Leta kugera ku ntego zikubiye muri NST2 yo kwihutisha iterambere.
Mu myaka 7 ya NST1, Kaminuza y’u Rwanda yagize imishinga isaga 340 yakozwe n’abarimu n’abashakashatsi.
Dr Michael Mugisha Umuyobozi w’Agateganyo w’Ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda gishinzwe kireberera imishinga ya Kaminuza, asobanura ko hagikomeje umuhate wo kongera ubushakashatsi kugira ngo imishinga ikorwa ijye ijyanisha n’icyerekezo igihugu cyihaye.
Ni imishinga kandi yagize uruhare rukomeye mu kuzamura ireme ry’uburezi Kaminuza y’u Rwanda itanga.
Umuyobozi w’Agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Didas Kayihura Muganga asobanura ko icyerekezo bafite kijyanisha cyane n’icy’igihugu cyo kwihutisha iterambere NST2.
Kugeza ubu Kaminuza y’u Rwanda igizwe n’amakoreji 7 yigamo abanyeshuri basaga ibihumbi 30.
Raporo y’uyu mwaka yakusanyije amakuru yo muri Kaminuza 129 zo mu bihugu 22 byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, hashingirwa ku gupima uruhare izo Kaminuza zigira mu guteza imbere ibihugu ziherereyemo, Kaminuza y’u Rwanda yaje ku mwanya wa 8 kuri uru rutonde, ibishimangira uburyo amavugurura imaze iminsi irimo gukora arimo gutanga umusaruro, anazamura ireme ry’uburezi ry’abanyeshuri bayigamo.
Iyi mishinga yagiye itsinda iy’abandi barimu yakorwaga n’abarimu baturuka mu ma Kaminuza atandukanye kandi akomeye hirya no hino ku isi.
Umushinga watsindiye amafaranga menshi muri yo wahembwe Miliyoni 50 ‘Amadorari.

