Rulindo:Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi muri Rutonde biyujurije umuhanda wa Kirometero 25
Inteko rusange y’umuryango FPR-Ikontanyi ,mu kagari ka Rutonde, umurenge wa Shyorongi ,akarere ka Rulindo ,yateranye mu rwego rwo kwishimira ibyo bagezeho.
Iyi nteko yateranye uyu wa 30/10/2022 , yitabiriye n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi muri Rulindo cyane abatuye akagari ka Shyorongi.
Mubyo bishimira bagezeho nuko bikoreye umuhanda ureshya na Kirometero 25 , n’umuhanda waruhuye benshi urugendo rurerure bakoraga bajya gushaka serivise ku murenge wa Shyorongi ,kuko bacaga mu mujyi wa Kigali bazengurutse.
Bahizi Emmanuel, umuyobozi wa FPR mu kagari ka Rutonde, yagize ,ati:”Ubu turi mu nteko rusange y’umuryango twishimira ibyo twagezeho n’abanyamuryango, icyo tuvuga ubu n’umuhanga uturuka hano Kariyeri uzamuca ku murenge twakoze ufite ibirometero 25, dovi yawo ufite agaciro ka Miliyoni 100 Rwf, ariko hamaze kuboneka 75 Rwf ibikorwa byo kuwukora bigeze kure uyu mwaka turaba tuwutashye kumugaragaro n’ubu urimo gukoreshwa”.
Yakomeje avuga ko hari byinshi uyu mwaka FPR yakoze birimo gukemura ibibazo bibangamiye abaturage , aho bubatse ubwiherero 54 , bubakira abatishoboye ari Nako bakomeza gusigasira umutekano wo nkinki y’amahoro n’iterambere.
Niyongira Olive, n’umwe mu banyamuryango ba FPR w’itabiriwe inteko wavuganye na HANGA News wavuze ko yishimye ko umugore yahawe ijambo ,ashimira Perezida Kagame ko ubu bishimira ko basubijwe agaciro bari gufatanya n’abagabo kubaka igihugu.
Bamwe mu baturage baje mu nteko , bateye intambwe idasubira inyuma ,barahirira kuba abanyamuryango bavuze ko bishimiye kuba nabo imbaraga zabo zije kinganira abandi gukomeza kubaka u Rwanda twifuza.
Bihabanyi Fordourd, n’umwe mu bateye intambwe idasubira inyuma yavuze ko aje gufatanya n’abandi kubaka igihugu, ati:”Ikinzanye n’uguhangana n’aboreka igihugu cyane abanywa ibiyobyabwenge ,n’abandi babangamira umudendezo w’abaturage”.
Iyi nteko rusange ya FPR-Inkotanyi yasojwe n’ubusabane bacinnya akadiho.








