Kigali:Abakomoka ku musaza Sibomana Said imitungo yabasigiye bari kuyirwaniramo benda kwicana – Bari gutabaza Perezida Kagame

Abakomoka ku musaza witwa Siboma Said, wapfuye mu mwaka wa 2004, aguye ahitwa Majyengu mu murenge wa Rwezamenyo ,akarere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali . Barimo gutabaza kubera imitungo yabasigiye irimo inzu, n’ibibanza bamwe barimo kubyikubira bakanabigurisha binyuranye n’amategeko , abafite intege Nye bakwitabaza ubutabera ntihagire igihinduka bavuga ko biterwa na Ruswa.

HANGA NEWS, uyu wa 11/4/2023 umwe mu buzukuru b’uyu musaza witwa Nsanzabahiga Said yavuye imuzingo ibibazo byose biri muri uyu muryango, mu kiganiro yahaye Itangazamakuru rya HANGA yagaragaje uburyo uwitwa Mukamana Mwamini uhagarariye umuryango yagiye akoresha amayeri menshi n’amanyanga ashaka ko imitungo y’umuryango ifite agaciro ka miliyari 3 Rwf imwandikwaho akayegukaba wenyine abandi bakaburiramo .

Ati:”Uyu Mwamini ufite Succession y’umuryango yakoresheje inama y’umuryango twese turayitabira, ariko byaradutunguye twese tubonye raporo ivuga ko twemeje yuko imitungo imwandikwaho mbere yuko tugabana , benshi twarifashe abandi yaradusinyiye bariganye amasinya yacu ndetse barabyemeza imbere ya noteri witwa Uwineza Neema ari nawe nyirabayazana wabyose”.

Avuga ko bahise bihutira gutanga amakuru ku kigo cy’ubutaka kugirango izi nyandiko mpimbano zitaza gukoreshwa , ati:'”Ubwo twatangaga amakuru , ikigo cy’ubutaka cyaduhaye icyemezo ko ubutaka buri kuri succession ya Mwamini ntabwo byakunda ko bimwandikwaho , icyo gihe twumvise ko ari amahoro nta kibazo”.

Icyatunguye benshi nuko hari isambu bafite mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Kanombe, umudugudu wa Kariyeri, yaguzwe n’uwitwa Bimenyimana Theoneste yatanze Miliyoni 10 , ahandi hagurwa Miliyoni 50 Rwf nuwo batamemye , Bose bahawe n’ibyangombwa by’ubutaka bavuga ko baguze na Mwamini, copies y’ubugure HANGA natwe twayibonye turayifite”.

Ati:'”Turibaza ukuntu bahawe ibyangombwa bya Burundu by’ubutaka, ariko igenzura twakoze twasanze barakoresheje inyandiko mpimbano banabeshya ikigo cy’ubutaka nabyo tutakwemeza ko bababeshye turacyeka Ruswa, byose ubyihishe inyuma mu muryango ni Nyandwi Rachid”.

Yakomeje avuga ko, bahise biyambaza urwego rw’ugenzacyaha (RIB), ati:”Twahise dutanga ikirego kuri RIB ya Rwezamenyo , turega uwitwa Mukamana Mwamini, Nyandwi Rachid tubarega ibyaha 3, birimo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano , gukoresha inyandiko mpimbano bakagurisha umutungo w’umuryango nta burenganzira bafite, gutanga amakuru atariyo ku kigo cy’ubutaka”.

Nyuma y’iperereza RIB yataye muri yombi, Mwamine na Rachid, ariko Rachid we yahise arekurwa Ako kanya, naho Mwamini Dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha , nawe aza kurekurwa uyu wa 11/4/2013.

Ati:”Rachid , RIB ikimara kumurekura we ubwe yahise akoresha Inama y’umuryango n’agatsiko kamubogamiyeho avuga ko atafungwa atunze Miliyari, ndetse ko na Mwamini aza kumutangaho Miliyoni 50 azafungurwa nta kibazo”.

Nzansabahiga Said ,ari kumwe n’abandi kuko umuryango wacitsemo kabiri , yabwiye HANGA NEWS ko bibabaje kubona Mwamine arekuwe Kandi RIB yari yamufashe nyuma yo kubona ibimenyetso, ati:”Nibyo koko twaraguzwe , Rachid yavuze ko azatanga Miliyoni 50 Mwamini akaremurwa none birabaye ,ibyaha 3 twareze bamusomeye kimwe ibindi umucamanza yabyirengagije”.

kubera umuryango umaze gucikamo kabiri , bamwe mubaganirije na HANGA batifuje ko dushyira amazina yabo nkuru , bavuze ko babayeho nabi bihishahisha bacitse mu ngo zabo, ati:”Rachid Nyandwi avuga ko atunze menshi kwikiza abamubangamiye bitamugora, ubwoba ni bwose turimo gutakambira Perezida Kagame n’inzego bireba badutabare birabaje kubona duhora twihisha mu gihugu gifite umutekano , yaba umucamanza ducyeka ko yariye Ruswa n’abo mubutaka basohoye icyangombwa gihimbano Bose bakorweho iperereza”.

Nyandwi Rachid, ishyirwa mu majwi gushaka kwivugana nabo batavuga rumwe mu muryango , HANGA NEWS twamushatse ntiyabobeka batubwira ko yagiye hanze mubutembere azagaruka nyuma y’iminsi mikuru y’irayidi.

Imitungo yazizwe na Siboma Said, uri kuri Up 1/03/05/01/1708 na 1/03/05/01/422 byanditse kuri succession Siboma Said ihagarariwe na Mukanana Mwamine .

Uyu Said Siboma yashatse abagore batatu, abo yasize harimo n’abuzukuru nibo barimo kurwanira imitungo yabasigiye, kuburyo nta gikozwe hari bamwe baza kuhasiga ubuzima.

Iyi ni inyandiko mpimbano Mwamini yavuga ko kucuze. Bareze mu rukuko ariko umucamanza arabyirengagiza aramurekura , haravugwa Ruswa.

Zimwe mu nyandiko zihiri amasinye bigamwe. Barasaba noteri Uwimana Neema ko yakurikiranwa.

Iyi witwa Batamuruza Sifa , yanatanze ikirego ko bamwiganiye sinye ariko ntacyo byatanzwe uwitwa Rachid yatanze Ruswa ikirego kiburizwamo.

Batanze amakuru Ku kigo cy’ubutaka ariko byafashe ubusa kubera Ruswa.

Umuryango ugizwe n’abantu benshi.

Icyangombwa cy’ubutaka bw’umungo w’umuryango Mwamini ashaka kwikubira afatanyije na Rachid.

Baratakambira Perezida Kagame, kuko ahandi barimo kugana ngo ntibikunda kubera Ruswa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *