Kigali:Hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati ya Kigali Leather Cluster na Koperative y’abacuruza amatungo(C.C.P.E)
Ihuriro ry’abakora ibikomoka kumpu mu Rwanda (KLC) yagiranye amasezerano y’ubufatanye na Koperative y’abacuruza amatungo mu Rwanda, (C.C.P.E) bakorera mu ibagiro rya SABAN riherereye mu murenge wa Gitega, akagari ka Kabahizi.

Aya masezerano yashyizemo umukono uyu wa 30/4/2024 ku biro bikuru bya Kigali leather cluster I Kigali, mu murenge wa Kimisagara.

Ni ,nyuma yaho hari hashize iminsi hari abandi bafatanyabikorwa bashyize amasezerano y’ubufatanye na KLC ,aho uyu munsi abayobozi bombi , Kanyambo Prosper wari uhagarariye C.C.P.E na Kamayirese Jean D’amour umuyobozi wa Kigali Leather Cluster, bombi aya masezerano bayashyizeho umukono imbere ya Noteri.

Aba masezerano y’ibanze mu bikorwa byo kuzamura agaciro k’impu, kuzamura inganda ntoya ndetse n’iziciriritse ziri mu ruhererekane rw’impu n’ibizikomokaho,no gutanga amahugurwa ku rubyiruko.

Kamayirese Jean D’amour, umuyobozi wa Kigali Leather Cluster, yabwiye HANGA NEWS ko , Aya masezerano bamaze gushyiraho umukono ari imbaraga ziyongereye mu bufatanye bwo kuzamura agaciro ku impu katakaye mu Rwanda.

Kanyambo Prosper, we yavuze ko, ashimira umuyobozi bwa KLC na leta y’u Rwanda,mu gutangiza urugamba rwo kugarura agaciro ku impu mu Rwanda , Ati:” Ubu tumaze gushyiraho umukono y’ubufatanye na KLC, hakubiyemo ubucuruzi bw’impu, amahugurwa ku rubyiruko rwigishwa gukora ibikomoka ku mpu n’ibindi birimo ubufatanye mu kwagura no guteza imbere agaciro k’impu”.

Kigali Leather Cluster,n’ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu, riyobowe na Kamayirese Jean D’amour, aho bakomeje kwigira hamwe uko bagarura agaciro k’impu mu Rwanda , uyu muyobozi avuga ko yahurije hamwe abantu bafite amabagiro ,Abacuruzi b’Impu, n’abafite ibikorwa bituganya ibikomoka ku mpu z’inyamaswa , aho bakomeje ibikorwa byo kwigira hamwe uko bakongera ubuziranenge bw’impu kuko zataye agaciro gakomeye cyane mu Rwanda.

