Niyongabo Damien yatorewe kuyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino Njyarugamba (Karate)

Niyongabo Damien yatorewe kuyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino Njyarugamba wa Karate mu Rwanda (FERWAKA) mu myaka ine iri imbere.

Ni mu matora y’Inteko Rusange y’iri Shyirahamwe yabaye kuri iki Cyumweru, tariki 2 Mata 2023. Niyongabo Damien yatorewe kuba Perezida wa FERWAKA, umwanya asimbuyeho Uwayo Théogène wari uwumazeho imyaka 14.

Niyongabo watorewe kuba Perezida akaba n’Umuvugizi, Visi Perezida akaba n’Umuvugizi wungirije yabaye Mwizerwa Dieudonné mu gihe Bugingo Elvis yakomeje kuba Umunyamabanga.

Ingabire Solange yatorewe kuba umubitsi mu gihe Niragire Samuel yabaye Umuyobozi wa Tekinike. Akanama Nkemurampaka kagizwe na Ganziteka Didier Pascal, Rugwizangoga Révérien na Ngirababyeyi Noël.

Nyuma yo gutorerwa kuyobora FERWAKA, Niyongabo Damien, yavuze ko intego ye ari ukuzamura urwego rw’abakinnyi n’abatoza no kurushaho kumenyekanisha umukino wa karate cyane.

Yatorewe kuba Umuyobozi.

Itangazo rigenewe abanyamakuru.

Abandi batowe. Umubitsi.

Nawe yatowe.

Nawe yatowe.

Abarizwa muri komite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *