Nyarugenge:Ninongera kumva umpamagaje mu zindi nzego zirenze RIB na Polisi nzakwica – Umuturage aratabaza
Mu murenge wa Rwezamenyo, akarere ka Nyarugenge, umuturage witwa Bayisenge Jean De Dier ,aratabaza inzego zishinzwe umutekano kuko aterwa n’umugabo witwa Hatangimana Ally Musafiri amusanze mu kazi akora ku bucuruzi akumurwanya ashaka ku mwica , umuturage agatabaza inzego za Police harimo command wa wa Polisi Rwezamenyo, yamufata RIB ya Rwezamenyo ikamurekura.
Uyu wa 18/9/2023, uyu muturage aganira na HANGA NEWS yagize, ati:”Ndashaka ubwishinganishe ,uyu mugabo arantera buri gihe , agahita abeshya ko atanteye Kandi abaturage bamunyijije babizi , ubu namufashe amajwi kugirango mbone ikimenyetso gihuye nibyo abatangabuhamya bavuga kuko nibo bamunyiza babizi neza”.
Uyu mugabo ,Ally Musafiri atera mu murenge wa Rwezamenyo,aturutse mu murenge wa Nyamirambo,Akagali ka Mumena, umudugudu wa Kiberinka.
Ngo, yabwiye uyu Bayisenge ko yakoze igisilikare Imyaka irenze 20 atagikoreye ,ubusa ,Ati:”Nzakwica nakoze igisilikare Imyaka irenze 20 , Kandi izi ,RIB na Police, n’abajandarume ntacyo bankoraho,. nti nongera kumva hari urwego na rumwe rumpamagara nzaguteza abyana byanjye bakunigire mu muhanda bakwice wowe uri Gasiha”.
Uyu Ally mu majwi HANGA News, dufite yafashe mu isesengura twakoze mu byavuzwe harimo amagambo y’irondamoko n’amacakubiri.
Uyu Ally Musafiri HANGA NEWS, twamuvugishije atubwira nabi cyane ko itangazamakuru Atari urukiko , ati:,”Mwe muri inkiko? ku buryo mu mpamagara ‘??’.
Iki kibazo bafitanye gishingiye mu nkiko , aho uyu Ally Musafiri mu gihe cya COVID yafashe ibikoresho byo mu nzu by’uyu Bayisenge, abiteza abanyerondo babijugunya hanze, nta nteguza amuhaye, nawe atamumenyesheje birangirika, ibindi barabyiba, bituma yiyambaza inzego z’ubutabera , Ally Musafiri we yisobanura ko yabijugunye hanze amushinja ko amufitiye ideni ry’amazi abiri y’ubukode bw’inzu ahamye n’ibihumbi 70 Rwf.

Bayisenge Jean De Dier, urimo gutabaza kuko yabwiwe ko azicwa.

