Gitega-Akabeza:Umunsi mukuru w’umuganura waranzwe n’umutambagiro no kumurika ibyagezweho

Uyu munsi , Tariki ya 05/08/2022 ,mu kagali ka Akabeza , umurenge wa Gitega, akarere ka Nyarugenge,kimwe n’ahandi mu gihugu hose hijihirijwe umunsi mukuru w’ umuganura.

Umunsi mukuru wabo wizihijwe mubudasa, kuko waranzwe n’Umutambagiro no kumurika ibyo abaturage bagezeho , yaba mubyagakondo ndetse n’Ibyiterambere.

Kumurika Ibyagezweho byakurikiwe no kugaragaza ibizagerwaho.

Igitarambo cyaranzwe n’ imbyino n’ indirimbo z’ Abahanzi zitandukanye byarangijwe n’ubusabane basangira ibyiza by’u Rwanda.

Uyu muhango w’itabiriwe n’uyobora Dasso ku murenge wa Gitega , na Commanda wa Police yaho, hari Kandi Admin w’umurenge wa Gitega, Abajyanama mu murenge wa Gitega n’ Akagali ka Akabeza. Reserve Force ,Abayobozi b’ imidugudu,Urubyiruko ( NYC, YOUTH VOLONTEERS…), CNF
n’Abaturage mu byiciro bitandukanye Bose bari babukereye.

Abitabiriye umunsi mukuru w’ umuganura bashoje na Morale bishimira ibyagezweho bacyesha imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame.

Gitifu w’akagari k’Akabeza ari kugabura umutsima w’amasaka aganuza abashyitsi.
Inzego z’umutekano (Polisi) bari kuganira umutsima w’amasaka n’abaturage.
Baganuye Indyo itetse kinyarwanda.
Bamuritse ibyo bagezeho.
Baganuye kinyarwanda.
Imbuto za kinyarwanda zari mubyo baganuye.
N’ibirori byari mubyo baganuye.
Abana baganujwe amata n’ibiryo bitetse Kinyarwanda.
Dasso yagaburiye abana ,ababwira kugira umunsi mwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *