Kicukiro-Gahanga:Hizihijwe umunsi ngaruka mwaka w’Amahoro

Imbabazi Ngarambe François-Xavier yahaye Bucyana Innocent wamwiciye umuryango muri Jenoside yakorewe Abatutsi zabaye imbarutso y’Igiti cy’amahoro n’iriba ry’amahoro mu murenge wa Gahanga, akarere ka Kicukiro, umujyi wa Kigali.

Uyu munsi taliki ya 24/5/2024 mu murenge wa Gahanga , akarere ka Kicukiro, hongeye hateranira inteko y’amahoro,n’umunsi wemejwe n’inama njyanama y’umurenge wa Gahanga  tariki ya 5/2/2022 naho kuwa 26/5/2019 habaye inteko ya mbere y’amahoro, n’Umwanzuro 001/04/022021


Uyu Ngarambe mu buhanya yatanze avuga ko muri jenoside yakorewe Abatutsi yabonye ababyeyi be bicwa Kandi biciwe hamwe,ariko yahisemo gukora urugendo rw’isanamitima ku ubumwe n’ubwiyunge, ni naho yatangiye kuzirikana abakiri bato nk’umuntu wari ikinege atangiza gahunda yo gusura abagororwa muri  gereza yigisha ubumwe n’ubwiyunge.

Yaje kugana aho ababyeyi be biciwe Gahanga aza guhura na Bucyana, uyu Bucyana yavuze ko muri Jenoside yari Resiposabule ni nawe wari uyoboye igitero cyishe ababyeyi ba Ngarambe.

Bucyana avuga ko yireze muri Gereza asaba imbabazi arazihabwa arataha, kuba yarahawe imbabazi yarishimye cyane , Ngarambe yavuze ko gutanga imbabazi biraruhura ku wahemutse ndetse nuzitanze. Kuri we avuga ko yagize amahirwe kuko yahaye imbabazi kuwazisabye.

Ubu we na Bucyana babaye umwe n’ishuri niyo igihe cyo kwibuka kigeze bajyana gutanga ubuhamya mu rwego rwo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Biyemeje gutangiza urugendo rw’amahoro bashaka abandi bakoje Jenoside kugirango biyunge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahanga ,Rutubuka Emmanuel mu ijambo ry’ikaze yashimiye abaje muri iyi nteko abasaba kuba umwe nkuko insanganyamatsiko igira iti “kuba umwe niyo mahoro arambye, turwanye akarengane n’ingengabiterezo ya Jenoside”.

Uyu munsi wabimburiwe no kuhira amazi igiti cy’amahoro, w’itabiriwe n’abaturage, abayobozi mu nzego zitandukanye ,inzego z’umutekano Polisi, Ingabo n’abandi…

Umuhanzi Ngarambe François Xavier witiriwe uyu munsi w’amahoro yamamaye mu ndirimbo ‘Umwana ni umutware’ ashimangira ko kwibanda ku ndirimbo zirengera uburenganzira bw’abana, kubaha ijambo n’indero nziza ngo abikomora ku kuba yaravutse ari ikinege bityo urukundo ababyeyi be bamuhundagajeho akura yumva yarusangiza abamugwa mu ntege.
Uyu muhanzi yatangiye umuziki mu mwaka w’1975 yibanda cyane mu ndirimbo zivuga ku burenganzira bw’abana n’uburyo bakwiye kwitabwaho. Ni umwe mu bahanzi nyarwanda begukanye ibihembo mpuzamahanga mahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *