Tshisekedi yita Kabila “imbwa”, asezeranya kwisubiza Goma na Bukavu vuba
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, yaganjwe n’ibyishimo by’umukino w’Igikombe cy’Isi, atangaza ko ingabo z’igihugu cye zizisubiza Umujyi wa Bukavu na Goma vuba cyane, anibasira bikomeye Joseph Kabila Kabange wamubanjirije ku butegetsi.

Ku mugoroba wo ku wa 17 Kamena 2026, Tshisekedi umugore we, Denise Nyakeru n’imfura yabo, Anthony Tshisekedi, bari mu Mujyi wa Houston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bari bagiye kureba umukino w’Igikombe cy’Isi ikipe ya RDC yanganyijemo n’iya Portugal igitego 1-1.
Kuri Tshisekedi, ntiwari umwanya wo kwishimira gusa amateka ikipe y’igihugu cye yanditse yo kwitabira Igikombe cy’Isi bwa mbere mu myaka 52 no gutsinda igitego bwa mbere, ahubwo wari n’uwo kubyaza umusaruro amahirwe yo guhurirayo n’Abanye-Congo baba muri Amerika, akababwira ibijyanye na politiki.
Intambara yo mu burasirazuba bwa RDC, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo n’umwuka mubi wa politiki uri mu bice bitandukanye by’igihugu guhera i Kinshasa, byari ku isonga mu byo Tshisekedi yateganyije kuganiriza Abanye-Congo baba muri Amerika.
Tshisekedi yavuze ko bijyanye n’uko igihugu cyabo kiri mu ntambara, abakinnyi babo bakoze ibitangaza kuko hari abatekerezaga ko bazagorwa n’abarimo rutahizamu Cristiano Ronaldo uri mu bakomeye ku Isi, ariko ko bagaragaje ko bashobora kwihagararaho.
Yagize ati “Uyu munsi, buri wese wari utewe ubwoba na Cristiano Ronaldo yabonye uko twakinnye nk’igihugu kiri mu ntambara.”
Asobanura iby’iyi ntambara, Tshisekedi yavuze ko Leta ya RDC yatahuye abagambanyi bakorana n’ihuriro AFC/M23 rigenzura igice kinini cy’uburasirazuba bw’igihugu, asobanura ko yibwiraga ko baba mu Rwanda gusa, ariko ngo yasanze baracengeye n’i Kinshasa.
Ati “Ntimuzemere kugambanira igihugu cyanyu. Abarozi babaho. Twatekerezaga ko baba mu Rwanda gusa ariko baraducengeye.”
Tshisekedi yavuze ko nyuma y’ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko, RDC yabonye umuyobozi mwiza, Laurent-Désiré Kabila, ariko ko nyuma abo yise abanzi binjiye mu gihugu cyabo, bamukuraho, bishyiriraho uwo yise imbwa, bayitoza ibyo bashaka.
Ati “Umwanzi yarinjiye, aratuyobya. Bakuyeho umwana w’igihugu, bashyiraho imbwa yabo, bayitoza ibyo bashaka.”

Amagambo ya Tshisekedi yibasira bikomeye umuhungu wa Laurent Kabila, Joseph Kabila Kabange, kuko ni we wayoboye RDC nyuma y’urupfu rwa Se wishwe mu 2001 n’abasirikare barimo Brig Gen Eddy Kapend uyobora akarere ka gisirikare ka 23, akaba yari ashinzwe umutekano we.

