Me Kagame Fiston mu majwi nyuma yo kwandikira DABO SUPPLIES Ltd ibaruwa ivugwaho kutagira ishingiro ry’irangizarubanza

Muhanga: Haribazwa ishingiro ry’ibaruwa y’Umuhesha w’Inkiko yasabaga DABO SUPPLIES Ltd kuva mu mutungo bivugwa ko nta kashe mpuruza yariho.

 

Mu karere ka Muhanga, intra y’Amajypfo Havutse impaka ku ibaruwa yanditswe n’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Me Kagame Fiston, isaba Sosiyete DABO SUPPLIES Ltd kuva mu mutungo iherereyemo mu Karere ka Muhanga, aho bamwe mu birebwa n’iki kibazo bavuga ko iyo baruwa itari iherekejwe n’inyandiko y’irangizarubanza iriho kashe mpuruza nk’uko amategeko abiteganya.

Abafite inyungu muri uwo mutungo bavuga ko batunguwe no kubona basabwa kuwuvamo kandi ngo nta cyemezo cy’urukiko cyangwa inyandiko y’irangizarubanza iriho kashe mpuruza bagaragajwe. Basaba inzego zibifitiye ububasha gusuzuma niba uburyo bwakoreshejwe bwubahirije amategeko.

Mu rwego rwo kumenya ukuri kw’iki kibazo, HANGA NEWS yavuganye na Me Kagame Fiston ku wa 18 Kamena 2026, asobanura ko ibaruwa yandikiye DABO SUPPLIES Ltd idanyuranyije n’amategeko kuko ishingiye ku mateka y’umutungo uvugwa.

Yagize ati:

Umutungo Daba Suppliers Ltd isabwa kuvamo ni umutungo wahoze ari uwayo mbere yo gutezwa cyamunara. Iyo umutungo utejwe cyamunara habaho kuwushyikiriza uwawutsindiye. Nyuma y’uko urubanza rwa TGI Muhanga rubaye itegeko, Daba Suppliers Ltd yarakuwe muri uwo mutungo. Nyuma yaho Daba Suppliers Ltd yasabye ko ibintu byasubira uko byahoze mbere ya cyamunara hashingiwe ku rubanza rwa HC Nyanza rwari rwatesheje agaciro cyamunara. Ariko ubu hari urubanza rw’akarengane ruri kuburanishwa mu Rukiko rw’Ikirenga, bityo uwatsindiye umutungo muri cyamunara akaba ari we ugifite uburenganzira kuri uwo mutungo nk’uko biteganywa n’ingingo ya 261 ya CPCCSA.”

Nubwo Me Kagame Fiston yatanze ibisobanuro ku miterere y’ikibazo, ntiyigeze atanga nimero y’urubanza cyangwa kopi y’inyandiko iriho kashe mpuruza ishyigikira igikorwa cyo gusaba DABO SUPPLIES Ltd kuva muri uwo mutungo, kugeza igihe iyi nkuru yasohokeraga.

Impuguke mu by’amategeko zigaragaza ko kurangiza urubanza cyangwa gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko bisaba kubahiriza inzira ziteganywa n’amategeko, harimo no kuba hari inyandiko ishobora kurangirizwa (titre exécutoire) iyo bibaye ngombwa.

Ingingo ya 244 y’Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29 Mata 2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteganya ko urubanza rubaye itegeko cyangwa indi nyandikompesha bishobora guhita birangizwa kugira ngo ibyemejwe bishyirwe mu bikorwa.

Icyakora, ikibazo gikomeje kwibazwa n’abafite inyungu muri uyu mutungo ni ukumenya niba ibaruwa yanditswe n’Umuhesha w’Inkiko yari ihagije mu rwego rw’amategeko cyangwa niba hari inyandiko y’irangizarubanza iriho kashe mpuruza yagombaga kubanza kugaragazwa.

Bamwe mu birebwa n’iki kibazo bavuga ko bafite impungenge ko uburenganzira bwabo ku mutungo bushobora guhungabanywa mu gihe hataraboneka ibisobanuro bifatika ku byemezo by’urukiko bishingirwaho.

Ku rundi ruhande, Me Kagame Fiston akomeza gushimangira ko igikorwa yakoze gishingiye ku mategeko no ku myanzuro y’inkiko yagiye ifatwa muri uru rubanza.

Kugeza ubu, amaso y’abakurikiranira hafi iki kibazo ahanzwe inzego z’ubutabera kugira ngo hasobanurwe neza uko amategeko agomba kubahirizwa muri iri rangizarubanza n’ingaruka bishobora kugira ku mpande zose bireba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *