Inka 7 zari zaribwe Polisi yazisubije ba nyirazo nyuma yo gufatirwa mu Ruhango bazigurisha mu isoko

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo ikomeje ibikorwa by’Ubukangurambaga bugamije kwibutsa abafatanyabikorwa bayo uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha ku bufatanye n’izindi nzego, aho birimo gutanga umusaruro ufatika.

Ni muri urwo rwego ku makuru yatanzwe n’abaturage Polisi yafashe abagabo batatu bamaze kwiba inka zirindwi (07) zafatiwe mu Karere ka Ruhango bazizanye mwi soko rya Ruhango ku zigurisha.

Iperereza ryibanze rigaragaza ko zari zaribwe mu Karere ka Nyanza kugeza ubu abafashwe bose bafungiye kuri Polisi Station ya Busasamana Ubugenzacyaha bwatangiye kubakurikirana Inka zose zasubijwe ba nyirazo.

Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo ikomeje gushimira abafatanyabikorwa bayo bamaze gusobanukirwa ko umutekano ari inshyingano za buri wese batangira amakuru ku gihe bagamije gukumira no kurwanya ibyaha.

Na none kandi Polisi ikomeje kuburira abo bishora mu bikorwa bigayitse by’ubujura bihungabanya ituze n’umudendezo by’abaturage kubireka, kuko uzajya abikinisha wese azajya afatwa ashyikirizwe Ubugenzacyaha kuko kwiba si umwuga ahubwo n’icyaha gihanwa namategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *