Kamonyi: Imiryango 111 yorojwe inka n’ihene, abaturage bashimira Rwanda Leather Association ku ruhare rwayo
Mu rwego rwo guteza imbere imibereho y’abaturage no kubafasha kwikura mu bukene, imiryango 111 yo mu Karere ka Kamonyi yorojwe amatungo arimo inka n’ihene mu gikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 19 Kamena 2026.

Muri iki gikorwa, imiryango 95 yo mu Murenge wa Nyamiyaga yorojwe ihene, mu gihe indi 16 yo mu Murenge wa Gacurabwenge yorojwe inka. Ni igikorwa cyakozwe ku bufatanye bw’imishinga RW0524 EPR Ruyumba na RW0523 EPR Gacurabwenge, Itorero EPR ndetse na Compassion International.

Abaturage bahawe ayo matungo bavuga ko agiye kubafasha kwiteza imbere, kongera umusaruro w’ubuhinzi binyuze ku ifumbire ndetse no kubona amata n’andi mahirwe y’ubukungu.

Mukamana Vestine, umwe mu bahawe ihene mu Murenge wa Nyamiyaga, yavuze ko yari amaze igihe ahangayikishijwe n’ubuzima bubi bw’umuryango we, ariko ko aya matungo amuhaye icyizere cy’ejo heza.

Yagize ati: “Twari dusanzwe tubayeho mu buzima bugoye, ariko ubu twabonye ihene izadufasha kubona ifumbire no kororoka ikatuzamura. Turashimira abatekereje kuri twe.”
Naho Niyonzima Jean Claude wo mu Murenge wa Gacurabwenge wahawe inka, yavuze ko azakoresha neza iyo nka kugira ngo izamufashe guteza imbere umuryango we.

Yagize ati: “Inka ni umutungo ukomeye ku muryango. Tuzabona amata, ifumbire kandi bizadufasha kongera umusaruro. Turashimira cyane abagize uruhare muri iki gikorwa.”

Abaturage benshi bagaragaje by’umwihariko ko bishimiye uruhare rwa Rwanda Leather Association mu gushyigikira ibikorwa biteza imbere imibereho y’abaturage ndetse no guteza imbere urwego rw’ubworozi rufitanye isano n’urunana rw’agaciro rw’impu mu Rwanda.

Uwihoreye Aphorodis, uhagarariye Rwanda Leather Association mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze ko ubufatanye nk’ubu bugamije gufasha abaturage kwigira no guteza imbere ubukungu bwabo.

Yagize ati: “Twishimiye kubona abaturage bahabwa amatungo azabafasha kwikura mu bukene. Rwanda Leather Association izakomeza gushyigikira ibikorwa by’iterambere no guteza imbere abakora mu ruhererekane rw’agaciro rw’impu mu Rwanda.”

Abaturage bahawe amatungo basabye ko ubu bufatanye bwakomeza no mu yindi mirenge, bavuga ko bwamaze kugaragaza umusaruro mu guhindura imibereho y’abaturage no kubaha icyizere cyo kwiteza imbere.

