Gasabo-Jali:Bahangayikishijwe n’insoresore zadutse zibahohotera mu nzira batashye
Amakuru HANGA NEWS yahawe n’abaturage batuye mu Kagali ka Agateko, mu Mudugudu wa Rwankuba, umurenge wa Jali, akarere ka Gasabo, nuko mu ijoro rya taliki ya 30/82024 ,mu rukerera, muri ruhurura iherereye muri uwo mu Mudugudu wa Rwankuba, hasanzwe umusaza uzwi ku izina rya Veterineri bivugwa ko yajugunywemo n’abajura akomereka umutwe kubwo amahirwe yakuwemo agihumeka.
Abamubonye babwiye HANGA NEWS ko, ishati yari yambaye yaburiwe irengero, biravugwa ko mu gihe hari umudamu batashatse ko amazinaye atajya mu itangazamakuru nawe watezwe ubwo yarazindutse ajya kurangura Nyabugogo aho bita kwa Mutangana, izi nsoresore zamwambuye amafaranga yarajyanye banamukuzamo umwenda w’imbere ngo niho babika byatumye yimuka muri uwo mudugudu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Jali, Iyamuremye François mu butumwa bugufi bwa WhatsApp yabwiye HANGA NEWS ko bamenye aya makuru y’uyu musaza ko yakuwe mu kiraro akaba yajyanywe kwa Muganga i Kibagabaga, abajijwe niba yatawemo n’abagizi ba nabi asubiza agira ati”Ntabwo wapfa kubimenya”.
Bamwe mu baturage batifuje ko amazina yabo agaragara mu itangazamakuru ku mpamvu z’umutekano wabo barasaba inzego z’umutekano kubafasha bagakaza irondo aha hantu kuko hadutse insoresore zirirwa ku mihinda zitegereza indengo z’abantu benshi usanga bahanyura bafite ubwoba.
Inkuru yanditswe na: Nzabamwita Xavier

Uyu musaza ubwo yari agejejwe Kwa muganga ameze nabi.

Barasaba guhagurukira izi nsoresore zadutse zihohotera abantu.

