Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi i Masaka basaba ko hashyirwa ikimenyetso cy’amateka kuri Paruwasi yo ku Ihara
Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro, bakomeje kugaragaza icyifuzo cyo gushyiraho ikimenyetso cy’amateka kuri Paruwasi Gatolika yo ku Ihara, ahiciwe Abatutsi benshi bari bahahungiye.

Nk’uko byagarutsweho na Kabanyana Assumpta, uyu wa 9/4/2026 ubwo muri uyu murenge bibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko muri Mata 1994, Abatutsi benshi bahungiye kuri iyi kiliziya bizeye kuharokokera, ariko Interahamwe zifatanyije n’abasirikare bari mu kigo cya gisirikare cyegereye ako gace barahabasanga barabica.

Kabanyana yavuze ko gushyiraho urwibutso cyangwa ikimenyetso cy’amateka kuri iyi paruwasi ari ingenzi cyane mu gukomeza kuzirikana ayo mateka no kuyigisha abakiri bato, kugira ngo bamenye ukuri ku byabaye ndetse banashobore guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati: “Ni ko aya matengombwaka agaragazwa neza, cyane cyane ku rubyiruko, kugira ngo bamenye ukuri kandi babashe kurwanya abagerageza kuyagoreka.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Nduwayezu Alfred yavuze ko iki cyifuzo cyagejejwe ku nzego zibishinzwe kandi cyakiriwe neza.

Ati: “Kiriziya Gatolika tubanye neza, kandi ikibazo cyashyikirijwe ababishinzwe. Musenyeri Antoine Kambanda arabizi, kandi twizeye ko mu gihe kiri imbere kizaba cyakemutse.”

Abaturage n’abarokotse Jenoside bo muri aka gace bemeza ko gushyiraho iki kimenyetso bizafasha mu gusigasira amateka no guha icyubahiro inzirakarengane zahiciwe, ndetse bikaba n’urwibutso ruhoraho ku banyarwanda bose.

Iki cyifuzo kije cyiyongera ku zindi gahunda zo gukomeza kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hagamijwe ko itazongera kubaho ukundi mu Rwanda.

