Izamuka ry’ibiciro by’ingendo rihangayikishije abagenzi i Nyabugogo

Abaturage batega imodoka rusange muri gare ya Nyabugogo berekeza mu bice bitandukanye by’Igihugu batangaje ko bahangayikishijwe n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ingendo, bavuga ko ribaremereye mu buzima bwa buri munsi.


Bamwe mu bagenzi baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko amafaranga basabwa kwishyura yiyongereye ku buryo bugaragara, bigatuma hari abahitamo kugabanya ingendo cyangwa bakazisubika burundu.

Umwe mu bagenzi yagize ati:

Ugereranyije n’uko byari bisanzwe, ubu urugendo rwiyongereyeho amafaranga menshi ku buryo bidukomereye cyane cyane abakora ingendo za buri munsi.”

Iri zamuka ry’ibiciro rije rikurikira icyemezo giherutse gutangazwa n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), cyashyizeho ibiciro bishya by’ingendo hashingiwe ku izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli na mazutu ku isoko mpuzamahanga.


Umunyamabanga wa Leta uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, yasobanuye ko nta cyahindurwa kuri ibi biciro bishya kuko byatewe n’impamvu zitagenwa n’Igihugu imbere mu gihugu.

 

Yagize ati: “Izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli na mazutu ku rwego mpuzamahanga ni ryo ryatumye ibiciro by’ingendo bihinduka. Ntidushobora kubihindura kuko bigenwa n’isoko mpuzamahanga.”

Yakomeje asaba Abanyarwanda gukora ingendo z’ingenzi gusa mu rwego rwo kugabanya igitutu ku mafaranga bakoreshaga mu ngendo.

Nubwo ubuyobozi busobanura impamvu z’iri zamuka, abagenzi bo bagaragaza ko hakenewe ingamba zirambye zatuma ibiciro by’ingendo bidakomeza kuzamuka uko ibiciro bya lisansi bihindutse, zirimo guteza imbere ubundi buryo bwo gutwara abantu buhendutse.


Ibi bibazo by’ibiciro by’ingendo bikomeje kuba ingorabahizi ku baturage benshi, by’umwihariko abakora ingendo za buri munsi, mu gihe ubuzima bukomeje guhenda muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *