Kicukiro-Nyarugunga:Mukamana Anne Marie wiyitaga Imfubyi ya Jenoside atabaza ashinja Musengimana wahoze ari umusirikare ko yabohoje imitungo y’ababyeyi be byatawuhe ko yabeshyaga

Abiyitaga ko barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bo mu muryango wa Ngiruwonsanga Jean Baptiste bakundaga kwita Ruhashya, uyu Ruhashya byatahuwe ko yari umuyobozi wa MRD I Kanombe mu 1994 nkuko hari umutangabumya Laberijike yabibwiye HANGa news, abana be bavuga ko  umutungo wabo utimukanwa ugizwe n’isambu ifite ubuso bwa hegitari ebyiri zirenga ufite UPI:1/03/10/03/755  nabwo bayitirira mu Murenge wa Nyarugunga, Akagali ka Rwimbogo, Umudugudu wa Rwinyange, bavuga ko ubutaka bwabo bwigaruriwe na Musengimana Protegene kuva Jenoside yakorewe abatutsi yahagarikwa kugeza 2022, aba bana bagaragaye mu itangazamakuru bavuga ko bahora basiragira mu nzego z’ubuyobozi basaba gusubizwa imitungo y’ababyeyi babo, ariko byanze. Ibyo bavuga byatahuwe ko nta kuri kubirimo kuko Protegene baragije imitungo yabo kugira ngo yemere kuyibasubiza bagomba kubanza kwishyurwa amafaranga yose y’imyaka yamaze aharinda bo badahari kandi yagiye anakora byinshi avugurura inzu bumvikanye ko bazayamusubiza ariko baranze ahubwo bamushora mu nkiko banamusebya ko ari igisambo.

Mu icukumbura HANGA NEWS yakoze yatuhuye amwe mu makuru atagaragaye mu nkuru yasohotse, Ayo makuru yatanzwe na Ngiruwosanga Protegene yatweretse bimwe mubyo tutashyize hanze kandi ari ukuri hari n’ibimenyetso, ati:”Ngewe nabonye inkuru Anne Marie avuga ko ari imfubyi ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndumirwa, Se umubyara Ruhashya hano Kanombe yari umuyobozi wa MRD birazwi, ntiyahigwaga Ngiruwosanga J.M.V umuhungu we musaza wa Anne Marie yari umusirikare kubwa Habyarimana ubu yarahunze kuko yishe Abatutsi byose birazwi Hano muri Gacaca barashinjwa kuko badahari birirwa basakuza ko natwaye imitungo yabyeyi babo”.

Karanwa Felicien ,umukuru w’umudugudu wa Rwinyange n’ubu ikihayobora twabonye urwandiko yanditse avuga ko hariya Protegene aba hasaranganyijwe mu 1997 kugeza 2003 mu rwego rwo gutuza abanyarwanda, Anne Marie we yabeshye ko hagurishijwe na Protegene.

ku itariki 30/12/1997 HANGA NEWS twabonye indi baruwa Ndatinya Francois yasinye yemeza ko yavuganye na Anne Marie uba muri Amerika ko bemeranyije kugura ikibanza aha uburenganzira Protegene bwo kuhatanga. Ibi ni gihamya ko Protegene ko atigeze agurisha ubutaka bwabo nkuko we agenda avuga ko bari kumesebya ko ari igisambo.

Mukamana Anne Marie twabonye inyandiko z’inkiko mbonezamubano yareze Protegene amushinja kwigarurira imitungo yabo asaba gusohoka mu nzu vuba ariko inkiko zemeje ko nta shingiro gifite yaratsinzwe ,ahubwo ategekwa kwishyira indishyi n’amagarama y’urubanza.

Ikindi twabonye nuko uyu Anne Marie yagiye akora ibyaha birimo inyandiko mpimbano ashaka bamwe mu batangabuhamya abita abo mu muryango we bashinja Protegene, urugero Mukamusoni Marie Josee ufunzwe na Dushimiyima Gadi ,RIB yabataye muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gukora inyandiko mpimbano bose bari muri gereza, ibi kandi bigaragazwa na Ndoli Ngarambe Christophe ushinzwe irangamimirere mu murenge wa Kanombe yahamagajwe na RIB agaragaza ko yamubeshya ku makuru bamuhaye abaha ibyangombwa, byose kandi byakozwe na Anne Marie wabahaga Ruswa, ubu nawe uri gushakishwa nk’umufatanyacyaha.

Mu gusoza inkuru icukumbuye, nyuma yaho dusohoye iya mbere ituzuye kumpande zombi , Protegene agaragaza ko nawe akwiriye kurenganurwa kuko yaragijwe inzu arayisana ishaje ku mafaranga ye yumvikanye n’abamuragije bakaza kumushora mu nkiko muburyo we yita akarengane , ngo bitwaje ko barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi Kandi babeshya rubanda ,yumva leta yagakwiye kubakurikirana kuko bari kubeshya Kandi banamusebya ,usibye ko nawe agiye kubarega kuko ntibimushimishije.

Inyandiko y’umukuru w’umudugudu igaragaza ko Anne Marie yabeshyaga ko aho bari hatasaranganyijwe.
RIB yahamagaje abo Anne Marie yakoreshejwe ibyaha ubu bafunzwe.
Bafunzwe bakurikiranyweho Gukoresha inyandiko mpimbano, bemeza ko Anne Marie ari we wabashutse.
Uyu nawe arafunzwe, azira Gukoresha inyandiko mpimbano.
N’uyu arafunzwe Anne Marie yamukoresheje ibyaha.
Inzu zari zishaje Protegene arazivugurura bumvikanye arasaba gusubizwa Ayo yatanze.
Inkiko zigaragaza ko Anne Marie yareze aratsindwa.
Ikigaragaza ko Ruhashya atashinzwe muri Jenoside habuze amakuru yaho yapfiriye benshi bavuga ko yaguye RDC yari yarahunze.
Ikigaragaza ko n’akabanza Kari kumpande kagurishijwe Anne abizi.
Ikigaragaza ko Anne yiyitirira UP y’ubutaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *