Gasabo-Rutunga:Umuntu umwe Biravugwa ko yapfuye yishwe n’ikigage abandi 15 barembye
Mu murenge wa Rutunga , Akagari ka Kabariza, umudugudu wa Nyamise , uyu wa 23/04/2023 ku isaha ya Saa10h 00 nibwo hamenyekanye amakuru atanzwe n’ubuyobozi bw’umudugudu wa Nyamise, yuko ku itariki ya 17/04/2023 , mu rugo kwa TUYISHIMIRE Jean Claude ufite Imyaka 36 bahaye ubushera abantu 15 bose bubagiraho ingaruka, aho bose baribwaga munda kandi bakaruka.
Abafashwe nubwo burwayi bose batwawe kuri centre de sante ya KAYANGA, baravurwa barataha, ariko bakomeza gukoresha imiti ya kinyarwanda kuko bakekaga ko ubwo bushera bwari bwahumanyijwe.
Uyu munsi, Tariki 23/4/2023 mu gihe cya saa 05h 00h za mu gitondo, uwitwa TWAGIRAYEZU Theogene ufite Imyaka 40 nawe wari wanyweye kurubwo bushera yitabye imana aguye iwe mu rugo.
Nyuma yo gukeka ko uru rupfu rwa TWAGIRAYEZU Emmanuel rushobora kuba rwaturutse kubushera yanywereye kwa TUYISHIMIRE Jean Claude, hafashwe icyemezo cyo kubanza gukorera umumurambo isuzumwa, ndetse n’ifu yasigaye benga buriya bushera nayo igasuzumwa kugira ngo harebwe niba nta burozi bwaba bwarashyizwemo.
Ubwo HANGA NEWS, twateguraga iyi nkuru hari hategereje imodoka itwara imirambo.
Abandi bafashwe n’uburwayi nyuma yo kunywa ubushera kwa TUYISHIMIRE Jean Claude n’aba bakurira:
01.Tuyishimire J.Claude ufite imyaka 36
02.Shemaryase Theogene ufite Imyaka 5
03.Twagirayezu Theogene ufite Imyaka 40 (yitabye imana)
04.Uwanyirigira M.Gorette ufite Imyaka 44
05.Iyakaremye Marcel ufite Imyaka 43
(arwariye muri centre de sante ya Kayanga)
06.Nisingizwe Nshuti Marie Delphine ufite Imyaka 18
07.Irakoze Devotha ufite Imyaka 12
08.Shami Ganza Azita ufite Imyaka 9
09.Uwiragiye M.Françoise ufite Imyaka 19
10.Nishimwe Henriette ufite Imyaka 8
11.Byishimo Noella ufite Imyaka 4
12.Rukemampunzi J.Bosco ufite Imyaka
69 (arwariye mu rugo)
13.Muhoza Iragena Esther ufite Imyaka 34
14.RUCAMUMAKUBA Pascal ufite Imyaka 64 (arwariye mu bitaro bya Remera ya Mbogo)
15.NSENGIMANA Anne Marie ufite Imyaka 59 (arwariye mu bitaro bya Remera ya Mbogo.
Mu gihe hagitegerejwe ibisubizo bizava mu isuzumwa rya nyakwigendera ndetse n’ibizava mu ifu, TUYISHIMIRE J.Claude wenze iki kigage yashyikirijwe RIB station ya Rutunga.

