Abanyamuryango ba FPR muri Gamico ltd bibukiranyije amahame agenga umuryango
Abayobozi b’umuryango FPR-Inkotanyi n’abakozi ba Kampani ya Gamico ltd basaga 400, mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, bagiranye ibiganiro hagamijwe kwibukiranya amahame remezo y’umuryango ndetse biyemeza guharanira kuwubaka kurushaho.
Muri ibi biganiro byabaye kuri uyu wa gatandatu Tariki ya 8/9/2022, umuyobozi w’umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rwa Gamico yabibukije ko umunyamuryango nyawe ari uba intangarugero aho ari hose kandi akaba bandebereho mu byo akora byose.
Yagize ati “umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi agomba kurangwa n’ubupfura akaba intangarugero muri byose agaharanira kuba bandebereho”.
Yasabye abakozi ba Gamico Ltd barahiriye kuba abanyamuryango ku nzego zo hasi kubahiriza gahunda za Leta, kubaka umuryango batanga umusanzu w’umunyamuryango ku gihe kugira ngo urusheho kwiyubaka ndetse no kongera abanyamuryango muri uyu murenge wa Kigali.
Ntirushwa Christopher,umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali ,watanze ikiganiro , yavuze ko iyi nama yari ingirakamaro kuko bibukiranyije amahame ngenderwaho y’umuryango ku buryo n’uwaba yaradohotse yakwikubita agashyi, bityo umuryango ukarushaho kubakika ku buryo bukomeye.
Ati “iyi nama yari nziza kuko twibukiranyije amahame ngenderwaho kugira ngo n’uwadohotse yikubite agashyi bityo umuryango wacu wa FPR-Inkotanyi urusheho gukomera”.
Gitifu Christopher, yasoje inama yibutsa abakozi ba Gamico mu nzego zitandukanye kumenya amakuru mu rwego rwo gukumira ibihuha bigamije guhungabanya igihugu cy’u Rwanda.
Kwibukiranya amahame y’umuryango FPR-Inkotanyi ngo ni gahunda izahoraho ikaba imaze gukorwa muri Camico hagamije gutegura kurahiza abandi banyamuryango bashya mu Kwezi gutaha.
Tubibutse ko Gamino Ltd,ari kampani ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu murenge wa Kigali, ivugwa imyato n’abaturage kubera iterambere ibagejejeho kubera akazi yabahaye ubu bari gukirigita ifaranga hehe n’ubushomeri cyangwa ubukene.








