Nyarugenge: Umurenge wa Muhima wibutse ku nshuro 29 Jenoside yakorewe Abatutsi-AMAFOTO

Igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Muhima , cyabereye kuri Sainte Famille cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi Pudence Rubingisa, Visi Perezida wa C .Deputies Eda Mukabagwiza akaba n’umushyitsi mukuru, Hon. senateri Evode Uwizeyima, Abayobozi ba Nyarugenge, IBUKA, Inzego z’Umutekano, Abihayimana, Abaturage muri rusange.

Mu kiganiro yatanze Senateri Evode Uwizeyima yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Repubulika ya I n’iya II agera mu gihe cya Jenoside, ihagarikwa rya Jenoside na RPF Inkotanyi ,anagaruka kuri Leta y’Ubumwe ati: ” Ubu buri munyarwanda yiyumva mu gihugu cye”.

Hakurikiyeho igikorwa cyo gushyira indabo ku rwibutso rwubatse kuri Sainte Famille, hunamirwa Imbaga y’Abatusi biciwe muri Kiriziya ya Sainte Famille, Saint Paul, mu rugo rukuru rw’abapadiri bera (CELA) na Calcuta.

Uwamariya Ndoha Angelique warokokeye muri St Famille yagarutse ku byo yanyuzemo muri Jenoside mu Kagarama aho bahigwaga bukware n’abandi batutsi, bageze muri Sainte Famille nabwo biba bibi kuko mu bari bashinzwe kubareberera harimo n’Abahungu b’aba Croix Rouge b’Interahamwe.

Muri St Famille haje Interahamwe zirara mu Batutsi zirica barokorwa n’uko zari zirushye. Yagarutse kuri Padiri Munyeshyaka wahoraga afite imbunda akaba ari umwe mu bahagarikiye Ubwicanyi. Tariki 7 Mata Inkotanyi zibageraho zirokora abari bagihumeka ati: Inkotanyi ni ubuzima.

Perezida wa IBUKA mu karere ka Nyarugenge, Bwana Rukemampunzi Jean Claude yibukije ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwenda n’Igihango dufitiye Abazize Jenoside ndetse yongeraho ko Kwibuka ari inkingi y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yavuze ko Abarokotse bagikeneye gufashwa kwivuza, amashuri n’ibindi anashima Leta ko ikomeje kubikora. Yanagarutse ku bibazo birimo kubura amacumbi ahagije n’inkunga yo kwivana mu bukene. Yashimiye amadini n’amatorero ku bikorwa by’isanamitima na PSF ku bwunganizi itanga.

DEA Emmy NGABONZIZA yihanganishije Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatusi, avuga ko ibibazo byabo bizakomeza kwitabwaho ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, MINUBUMWE, IBUKA n’Inzego z’Ibanze, asaba abaturage gukomeza guhangana n’abashaka guhungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Visi Perezida wa C. Deputies Hon. Eda Mukabagwiza yihanganishije Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Yashimiye Ubutwari bw’Inkotanyi zemeye guhara amagara yabo kugira ngo zirokore Abahigwaga ati: “Ni ibintu tugomba guhora tuzirikana bikatubera indangagaciro ikomeye” .

Yashimangiye ko Leta izakomeza kwita kuri gahunda zo kurengera Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zijyanye n’ubutabera n’Imibereho myiza ndetse no gusigasira ibimenyetso by’amateka nabyo bizakomeza kwitabwaho.

Abayobozi bitabiriye umuhango wo kwibuka mu murenge wa Muhima.

Hari inzego z’umutekano.

Edove Uwizeyima ubwo yari mu kiganiro.

DEA ,Emmy NGABONZIZA ubwo yatangaga ikiganiro.

Perezida wa Ibuka ubwo yatangaga ikiganiro.

Umushyitsi mukuru atanga ikiganiro.

Ubwo bashyiraga Indabo ku rwibutso.

Meya Rubingisa.

Habayeho n’urugendo.

Hari abaturage.

DEA , Emmy NGABONZIZA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *