FDLR yavuze ko igihe cyo gutaha bakisubiza u Rwanda bambuwe kigeze nk’uko yabihanuriwe

Umutwe w’inyeshyamba wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda wavuze ko igihe cyo gutaha mu rwababyaye  kigeze, ko ugomba gufata intwaro ugasubira mu Rwanda kuko igihe cy’inkotanyi cyarangiye nk’uko baherutse kubihanurirwa n’abahanuzi babo.

Umuvugizi w’izi nyeshyamba Cure Ngoma ntabyinshi atangaza kuri uyu mugambi cyakora yemeza ko igihe kigeze kugira ngo basubire mu Rwanda bambuwe n’inkotanyi.

Icyakora abahanuzi b’izi nyeshyamba bakunze kwita Abahubiri bamaze igihe bemeza aya makuru, ko Imana yabahishuriye ko bagomba gutangiza urugamba kandi bazarutsinda, bagasubirana igihugu cyabo.

Uyu muvugizi kandi yemeza ko ibikoresho byose bakeneye kugira ngo batangize urugamba bamaze kubigwiza, kandi ko bafite imbaraga zihagije kuko na FARDC itazabatererana muri iyi ntambara yo kwisubiza igihugu cyabo bambuwe.

FDLR igizwe na bamwe mu bahoze mu ngabo z’u Rwanda zatsinzwe hamwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 bagahita bahungira muri iki gihugu. Sibo gusa kuko hari n’abana bagiye bavukira muri iki gihugu bamaze kwinjira muri izi nyeshyamba, babeshywa ko baharanira kubohoza igihugu cyabo.

Source: Rwanda tribe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *