Itangazo ry’akazi: Imyanya 20 ya Dasso mu karere ka Gicumbi
Ubuyobozi b’ Akarere ka Gicumbi buramenyesha abantu bose babifitiye ubushobozi kandi bujuje ibisabwa ko bushaka gutanga akazi k’abakozi b’ Akarere ku myanya 20 yo kwinjira mu rwego rwunganira ubuyobozi bw’ Akarere mu gucunga umutekano (DASSO).
Ibyangombwa bisabwa kugira ngo umuntu yemererwe kwinjira muri DASSO ni ibi bikurikira:
Kuba ari umunyarwanda;
Kuba abishaka;
Kuba afite imyaka cumi n’umunani (18) y’amavuko kandi atarengeje imyaka mirongo itatu n’itanu (35) y’amavuko;
Kuba ari indakemwa mu mico no mu mvifatire:
Kuba atarigeze akatirwa igifungo ndakuka kingana cyangwa kirenze amezi atandatu (6);
Kuba afite afite impamyabumenyi byibura y*amashuli atandatu yisumbuye;
Kuba afite amagara mazima n’intege zishoboye imirimo ya DASSO, bigaragazwa n’inyandiko za muganga wemewe na Leta;
Kuba atarigeze yirukanwa ku kazi burundu cyangwa ngo asezere nta mpaka ku murimo uwo ari wo wose wa Leta.
Ibigize dosiye isaba akazi:
1. Ifishi isaba akazi yujujwe neza iboneka ku rubuga rw’Akarere ka Gicumbi (www.gicumbi.gov.rw)
2. Kopi y’impahiyabumenyi;
3. Icyemezo cyo kuba ari inyangamugayo gitangwa n’inzego z’ibanze;
4. Fotokopi y’indangamuntu.
Dosiye yuzuye isaba akazi igomba kuba yageze mu bunyamabanga rusange bw’ Akarere bitarenze itariki 23/09/2022 cyangwa inyujijwe kuri email y’ Akarere: recruitment@gicumbi.gov.rw
Bikorewe i Gicumbi kuwa 19/09/2022

