Buri karere hagiye kubakwamo Ishuri ry’Icyitegerezo rya Korowani -Mufti w’u Rwanda Sindayigaya Mussa

Umuyobozi w’abayisilamu mu Rwanda , Shieth Sindayigaya Mussa, yavuze ko bafite umuhigo Yuko uyu mwaka wa 2025 uzarangira nibura buri karere mu gihugu hubatswe ishuri ry’Icyitegerezo rya Korowani.

Yabitangarije mu musigiti wa Onatracom uherere mu karere ka Nyarugenge,umujyi wa Kigali, uyu wa 4/1/2025 mu muhuro w’umunsi umwe bise ”Igiterane cya Korowani” cyari kigamije guhugurana ku gaciro ko kwiga no gusoma Korowani.

Mufti Sindayigaya wari n’umushyitsi mukuru ,asoza iki kicaro cya Korowani yashimiye cyane abarimu, ababyeyi, abanyeshuri by’umwihariko abagize uruhare gutegura iki gikorwa ,agaragaza Ibyiza bisaga bitatu biranga umuntu wize Korowani akanashyira mu bikorwa ibyo imutegeka akagendera kure ibyo imubuza (Ibyaha) ko ari mu bantu bishimiwe na Allah hano ku Isi ndetse no ku munsi w’imperuka azabona ijuru ikiza kurusha ibindi nuko bazabona Allah amaso kuyandi..

Agaruka ku Mashuri akiri make yigisha Korowani mu Rwanda , yagize ati:'”Dufite umuhigo nibura uyu mwaka wa 2025 , buri karere mu gihugu kuba tuhafite ishuri ry’Icyitegerezo rya Korowani, n’umuhigo umuryango w’abayisilamu mu Rwanda dufite Kandi twufuza gusoza vuba”.

Yakomeje ,avuga ko hatangiye ubugenzuzi akarere gafite ishuri rya Korowani bari gusurwa, Ati:”Ndashimira komite ishinzwe ubugenzuzi bw’amashuri muri RMC ,ndumva bamaze gusura uturere 20, n’ahandi barahagera vuba, uko ari uturere 30 mu Rwanda tugomba kuba tuhafite ishuri ry’Icyitegerezo rya Korowani ”.

Yasoje asaba cyane ababyeyi ko ,nta murage mwiza uruta byose wasigira umwana wawe usibye kwiga Korowani , igihe watabarutse utakiriho akajya agusabira impuwe Kwa Allah, birasaba ko abyiga kuko ntiyazakora ibyo atazi, nibyiza kwiga n’ibindi akagira ubumenyi ariko akabifatanya no kwiga Korowani nibyiza kurushaho.

Yavuze ko u Rwanda, ruhagaze neza kubera buri mwaka bohereza abana mu marushanwa yo gusoma Korowani ku Isi bagahagarara neza, by’umwihariko uyu mwaka mu kwezi Kwa 4, u Rwanda ruzakira amarushanwa nyafurika yo gusoma Korowani.

Tubibutse ko, Korowani ari amagambo Imana yahishuriye Intumwa Muhamad, mu idini Isilamu bemera ko iyo ntumwa ari yo ya nyuma yasojereje izindi ntumwa zose n’abahanuzi b’Imana, n’ubutumwa yahawe (ari bwo bukubiye muri Korowani) bukaba ari bwo bwasojereje ubundi butumwa Imana yohereje ku bantu.

Korowani imaze imyaka irenga 100 igeze mu Rwanda kuko imyemerere ya Isilamu bivugwa ko yageze mu Rwanda mu 1894, ariko ibikorwa by’idini nk’amasengesho no kugira ahantu basengera (umusigiti) byatangiye mu Rwanda mu 1913.

Yanditswe na :Gatete Muhamoud

Mufti Sindayigaya Mussa, ari kumwe n’abana bahawe Ibihembo kubera bamaze gusoma Korowani mu musigiti.

Bamwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye ikicaro cyo gusoma Korowani mu musigiti wa Onatracom.

Mufti Sindayigaya yari kumwe n’abandi bayobozi mu karere n’umujyi wa Kigali.

Mufti Sindayigaya ubwo yagezaga ijambo kubitabiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *