Gakenke:Amazi yabaye ingume, bafungura Robine hakaza Ibitonyanga
Abaturage bo mu Karere ka Gakenke, mu Murenge wa Muhondo ho mu Ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko kubona Amazi byamaze kuba ingume.
Bamwe mu baganiriye n’Itangazamakuru, bavuga ko imwe mu mbogamizi z’ibanze, ari uko Akarere kabo gaherereye ku butumburuke bwo hejuru, bityo Amazi abageraho yacitse intege.
Mu gihe cy’Impeshyi ngo birushaho guhumira ku mirari, ku buryo bongera kubona amazi menshi iyo Imvura yaguye.
Cyane abatuye mu tugali twa Bwenda na Gasiza, bavuga ko kugira ngo bagere ahari Amazi meza, bibasaba gukora urugendo rw’Isaha n’Igice.
Igiciro cyayo nacyo ntabwo kigonderwa na buri umwe, kuko bavuga ko Amafaranga ari hagati ya 50-100 yishyurwa, kuyabona bitorohera buri wese.
N’ubwo hari abataka kugorwa no kubona Amazi meza, ibura ryayo ryafashije bamwe kwihangira akazi.
Abafite imbaraga, bajya kuvomesha Amagare, Ijerekani y’Amazi meza bakayigurisha Amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 500-600.
Iri bura ry’Amazi, ryagize uruhare mu bikorwa by’Isuku, cyane ko yifashishwa buri munsi, mu gihe abantu basukura Intoki.
Iyo ugeze kuri Parusawe ya Muhondo, kugira ngo isukurwe, bisaba ko Abakirisitu bazana Amazi, kuko muri Robine zaho yabaye imbonekarimwe nk’ahandi hose muri aka gace.
Mu rwego rwo kwishakamo ibisubuzo, Ubuyobozi bwo muri aka gace, bwavuze ko hatangiye ubukangurambaga bwo gushishikariza baturage bafite ubushobozi kugura ibigega bwite bifata Amazi, nk’Umuti urambye wo gukemura iki kibazo.
Raporo ishingiye ku bushakashatsi bwa EICV7 bwo mu Mwaka w’i 2023-24, igaragaza ko Abanyarwanda bagezwaho amazi meza mu gihugu hose kigero cya 89.7 %.
Buri munsi WASAC Group itunganya amazi angana na metero kibe 329.652 ari na yo agenda akwirakwizwa mu Baturarwanda, ariko muri gahunda ya NST2 kuva mu 2024 kugeza mu 2029 iyo ngano izakubwa kabiri igere kuri metero kibe 688.686.
Iyi ntego izajyana kandi no kongera umubare w’abaturage batunze amazi mu ngo zabo, aho muri iki gihe abayafite mu rugo ari 18% mu gihe WASAC yifuza ko mu 2029 bazaba ari 50%.

Umuyobozi Mukuru wa Wasac Group, Prof Omar Munyaneza, ati “Ubu hirya no hino mu gihugu dufite imishinga turimo gukora kandi harimo n’iri burangire muri uyu mwaka. Nk’umushinga w’amazi turimo gukora mu Karere ka Gatsibo, uzaha amazi Gatsibo na Kayonza turawusoza muri uyu mwaka. Ubu ugeze ku kigero cyiza kiri hejuru ya 80%.’’

Muhazi Water Supply System ni umushinga wo kubaka umuyoboro w’amazi mu Karere ka Gatsibo harimo n’uruganda ruyatunganya ruri kubakwa mu nkengero z’Ikiyaga cya Muhazi.

