Jeannette Kagame yifuriza isabukuru nziza umugabo we ,yagize ati”Uri impano kuri twese”
Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yujuje imyaka 65 y’amavuko ndetse abantu ibihumbi n’ibihumbi bakomeje kwishimana na we bamwifuriza kurama.
Madamu Jeannette Kagame na we yifashishije imvugo itomoye mu kumwifuriza isabukuru nziza y’iyo myaka ikubiyemo irenga icya kabiri bamaranye, bakaba barabaye ababyeyi ndetse kuri ubu bakaba ari sogokuru na nyogokuru.
Yagize ati: “Iteka ni umugisha kwishimana na we Paul Kagame! Isabukuru nziza ku muyobozi w’agahebuzo, umubyeyi, sogokuru n’umugabo wanjye. Imyaka 65 ni intambwe nziza cyane. Nzahora nshima ku muryango twahawe. Uri impano kuri twese (aherekeza amagambo n’akarangambamutima (emoji) k’umutsima).”
Perezida Kagame yavutse ku wa Gatatu taliki 23 Ukwakira 1957, nyuma y’imyaka ibiri ababyeyi be bahungira muri Uganda ari ho yarerewe ndetse akanahakurira nk’impunzi.
Perezida Kagame ni bucura mu muryango w’abana 6. Se yitwaga Deogratias Rutagambwa wari umunyamuryango w’Umwami Mutara III Rudahigwa, nyina akaba Asteria Rutagambwa na we wari ufitanye isano ya hafi n’Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda, Rosalia Gicanda.


