Nta muntu wacecekesha u Rwanda kandi hari ibibazo biteye inkeke ku mutekano warwo-Perezida Kagame
Perezida Kagame yavuze ko DRC idakwiye gusaba u Rwanda gutuza kandi hari ibibazo biteye inkeke ku mutekano warwo.

Mu butumwa yatangiye mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu bya EAC na SADC kuri uyu wa Gatandatu, yashimangiye ko nta muntu wacecekesha u Rwanda.

Ati “Tumaze igihe kinini tubisaba DRC n’abayobozi bayo ndetse twabasangije impungenge zacu tubasaba kuzikemura ariko barinangiye.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyi nama ihuriweho ikwiye gukoreshwa mu buryo butuma ikibazo cy’ubwicanyi bushingiye ku moko muri DRC n’imigambi yo gutera u Rwanda bibonerwa umuti urambye.

