Inteko rusange y’umuryango FPR-Inkotanyi mu murenge wa Kigali yateranye bizihiza isabukuru ya 35 umuryango umaze uvutse

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu murenge wa Kigali , bateranye uyu 19/2/2023, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ya 35 umuryango umaze uvutse.

Uyu muhango w’itabiriye n’umuyobozi wa FPR -Inkotanyi mu karere ka Nyarugenge, Bwana Emmy NGABONZIZA, aho yari kumwe na bakomiseri batandukanye mu murenge wa Kigali.

Abanyamuryango bamurikiwe bimwe mubyo bagezeho bitandukanye bikubiye , mu bukungu, imibereho myiza, n’imiyoborere.

Kamiseri w’ubukungu n’imiyoborere mu murenge wa Kigali, Bwana Ntirushwa Christopher yashimiye chairman w’umuryango FPR-Inkotanyi Paul Kagame, ati:”Mbere yuko tugira icyo tuvuga ,tubanze dushimire chairman wacu Paul Kagame , uyu murenge yaduhaye kaburimbo , iherekejwe n’amatara, amavuriro , amashuri, inzu zigezweho nka IDP model village, n’ibindi dukesha imiyoborere ye myiza”.

Umuyobozi wa FPR-INKOTANYI mu Karere ka Nyarugenge, Emmy NGABONZIZA yashimiye abanyamuryango bitabiriye iyi gahunda, anabasaba ko hakiri n’ibindi bikwiye gushyirwamo imbaraga, ati:”Turi kwishimira ibyiza FPR -Inkotanyi yatugejejeho mu myaka 35 ishize, ariko hari n’ibindi abanyamuryango tudakwiye kwirengagiza birimo kwica urubyiruko rwacu, turwanye ubusinzi ,uburaya , Inzoga z’inkorano n’ibiyobyabwenge ”.

Uyu muyobozi yashoje ashimira uburyo bateguye neza uyu munsi , anashimira abanyamuryango bakomeje gusigara ibyagezweho.

Umuhango wasojwe n’ubusana bakata umutsima bizihiza isabukuru ya 35 umuryango umaze uvutse, aho bafashijwe gususukura n’umuhanzi Senderi International Hit.

Ubwo umuyobozi wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyarugenge yari ahageze.

Abashyitsi bakiriwe na yombi kuri tapi Rouge.

Muri iki gikorwa habaye umuhango wo kuremera amafaranga y’igishoro bamwe mu bagore bakora ubucuruzi buciriritse.

Emmy NGABONZIZA ashimira FPR-INKOTANYI yahinduye ubuzi bw’abaturage.

Abanyamuryango bishimira iterambere FPR-Inkotanyi yabagejejeho.

Bakase umutsima w’ubusabane.

Byari ibyishimo gusa.

Umuhanzi Senderi International Hit, niwe wasusukije abitabiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *