Byatangiye mu 2018 gufunga isengero ntabwo bitunguranye – Minisitiri Musabyimana
Byatangiye mu mwaka wa 2018 biganirwaho , abayobozi b’amadini n’amatorero basanzwe bazi neza ibisabwa kugirango urusengero rufungure imiryango.
Mu kiganiro n’itangazamakuru Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude, yabeshyuje abantu barimo kuvuga ko leta yafashe ingamba zo gufunga isengero zitujuje ibisabwa muburyo butunguranye , Yagize ati:”Haricyo ngirango dukosore, twatagiye ibiganiro hagati y’abayobozi b’amadini n’amatorero mu mwaka wa 2018, aho abagabo basezeraniye niho bahurira ,niyo mpamvu ubugenzuzi buri gukorwa budatunyuranye hashize Imyaka itanu bizwi , rero ibyo twemeranyijwe turimo kureba ko byashyizwe mu bikorwa, abatarabyubahirije nibo turimo gufungira kugirango bakosore”.
Yakomeje agira ,ati:”Abirengagije kubishyiraho nukwirengagiza nkana, kuko ibyasabwe byari bizwi Kandi twaranabyumvikanyeho”.
Bimwe mubyo yagarutseho ku nzu isengerwamo nuko nta kindi kintu igomba kuba ikorerwamo. Ifite Isuku n’umuyobozi wabyigiye, Ifite icyemezo gitangwa na RGB ,Ubwiherero, Umutekano, Parking iriho amapave cyangwa Ibyatsi bitoshye.
Ikindi kuba ifite ibifata urusaku (Sound Proof), cyane kubafite Micro zisakuza n’ibyuma by’umuziki , ikindi n’imirindankuba.
Yasoje, agira ”Uburenganzira bujyana n’insingamo ,bumve ko nta kibazo leta ifitanye n’amadini n’amatorero icyo duharanira nuko umunyarwanda wese agomba gusengera ahantu heza hazwi”.

