Kigali:Abazunguzayi bahawe amafaranga y’igishoro bakayarya bagiye gukurikiranwa bayagarure

Umujyi wa Kigali , wavuze ko ugiye guhagurukira bamwe mu bazunguzayi bakuwe mu muhanda bagashyirwa mu masoko, abagiye gukurikiranwa ni bamwe bahawe amafaranga y’igishoro biza kumenyekana ko bayariye ndetse n’ibibanza bahawe babikodesha abacuruzi.

Ibi byavuzwe n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali w’ungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’abaturage Urugeni Martine, mu kiganiro yahawe HANGA News uyu wa 10/1/2023 , yavuze ko bagiye kugenzura amasoko yose bashyizemo abazunguzayi hagamijwe kureba niba bagikora kuko hari bamwe bahawe igishoro bakuwe mu muhanda batagikora basubiye mu muhanda.
Ati:”Ubu twashyizeho andi mabwiriza yihariye , turashaka guca ubuzunguzayi mu mujyi wa Kigali, ariko tuzabanza tugenzure urutonde rwabo turebe abo twafashije mbere ko bagikora , benshi twamenye ko ayo twabahaye bayariye, turabashakisha bayagarure kuko si ayabo, bagombaga gukora bagatera imbere bakayagaruka tukayaha abandi”.

Vice Meya, yakomeje avuga ko ikibazo cy’abazunguzayi bagiye kugishyiraho akadomo.

Hari bamwe mu bacuruzi cyane abakora ubuzunguzayi babwiye HANGA News, ko ibi vice Meya avuga ko bitashoboka cyane bashingiye ku makuru yibyakozwe mbere cyane mu karere ka Nyarugenge.

Ku makuru HANGA twigeze gutangaza Tariki 17/6/2022 yaho isoko ryaho bita Kwa Kamali, no mu nkundamahoro leta yishyuye ibibanza ibiha abazunguzayi barenga igihumbi ubu bose bavuyemo ugezemo wasanga wadasigayemo nka 20.

Icyo gihe hibazwaga impamvu amafaranga y’ibi bibanza akomeza kwishyurwa Kandi abo bishyurira badahari, hibazwa iki gihombo leta itakaza uwo kizabazwa.

Ikindi, bagarutseho n’amayeri barwiyemezamiro baya masoko bakora,nuko iyi igenzura bumvise ko rigiye gukorwa bahamagara aba bazunguzayi bakaza bagasubira mu bibanza byaho bakabashakira isumburamubyizi ,igenzura ryarangira bagasubirayo , abacuruzi bakodesha ibibanza byabo bagasubira gukora uko bisanzwe.

Aha niho bahera bavuga ko umujyi wa Kigali, guca ubuzunguzayi bitazashoboka mu gihe harimo amayeri n’amacenga hagati ya barwiyemezamiro kenshi baba bari kumwe n’abamwe mu bakozi ba leta cyane uwo bavuga n’uwitwa Damascene ukora mu karere ka Nyarugenge.

Umwanzuro nicyo basaba , nuko umujyi wa Kigali wakora urutonde abahawe amafaranga bakamenyekana, barwiyemezamiro bafite Aya masoko bakorerwa igenzura amafaranga bahawe y’ibibanza bakayagarura , ubuyobozi bugahora bukora igenzura uvuyemo agiye mu bindi ikibanza cye kigahabwa undi muzunguzayi kuko iyo avuyemo rwiyemezamirimo akigurisha undi Kandi akanakomeza kwakira Andi mafaranga leta yishyurira umuzunguzayi we yaragiye cyera.

Vice Meya, Urugeni Martine ubwo yari mu kiganiro na HANGA News. Avuga ko abazunguzayi bahawe amafaranga bakayarya bagiye kubakurikirana bayagarure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *