Isingizwe Yavuze kuri Ingabire,; Leta Igaragaza Ukuri ku Byaha Akurikiranyweho

Mu mujyi wa Kigali, mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama, Munezero Isingizwe Wivine yongeye kugaragaza ibitekerezo byo gutagatifuza Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi w’ishyaka DALFA-Umurinzi ritaremerwa gukorera mu Rwanda, amushinja ko arengana kandi ko akurikiranwa n’ubutabera azira ibitekerezo bye bya politiki.

Ibi Isingizwe yabitangaje abinyujije mu butumwa bwacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, bwakiriwe n’impaka zitandukanye mu baturage.

Gutagatifuza Ingabire Victoire: Imvugo ya Isingizwe Wivine ivugwaho kuyobya rubanda

Mu butumwa bwe, Isingizwe avuga ko Ingabire ari “igitambo cya politiki”, akemeza ko ubuyobozi bw’u Rwanda butishimira ibitekerezo bye, bityo bukaba bumukurikirana mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Icyakora, izi mvugo zatangiye kunengwa n’abantu batandukanye, bavuga ko zipfobya ukuri ku byaha Victoire Ingabire akurikiranyweho.

Amakuru atangwa n’inzego za Leta agaragaza ko Ingabire adakurikiranyweho gutanga ibitekerezo nk’uko bivugwa, ahubwo ashinjwa ibyaha bikomeye bifitanye isano no guhungabanya umutekano w’igihugu. Muri byo harimo gushinga umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, gukwiza ibihuha n’icengezamatwara bigamije kwangisha amahanga Leta y’u Rwanda, ndetse no gucura imigambi yo guhirika ubutegetsi buriho.

Inzego z’ubutabera zagiye zisobanura ko imanza zamukurikiranye zaciwe hashingiwe ku mategeko agenga u Rwanda, kandi ko yahawe uburenganzira busesuye bwo kwiregura nk’uko biteganywa n’amategeko.

Leta ivuga ko kuvuga ko akurikiranwe azira ibitekerezo ari uguhabanya ukuri no kuyobya rubanda, cyane cyane abatarasobanukirwa neza imiterere y’imanza zamuburanishije.

Abasesenguzi mu by’amategeko bagaragaza ko gutagatifuza umuntu ukurikiranwe n’ubutabera bishobora gufatwa nko kubangamira inzego z’ubutabera no kugoreka ishusho y’ukuri ku byaha aregwa, cyane cyane iyo bikorwa mu buryo bushishikariza rubanda gufata imyanzuro idashingiye ku bimenyetso byemewe n’amategeko.

Ku ruhande rwa Leta, hashimangirwa ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko, aho nta muntu n’umwe uri hejuru yayo, hatitawe ku izina cyangwa ku bitekerezo bya politiki afite.

Leta ikomeza kuvuga ko kurwanya ibikorwa byose bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu ari inshingano idasubirwaho, hagamijwe kurinda ituze, umutekano n’iterambere by’Abanyarwanda bose.

Ibi bibaye mu gihe hakomeje kugaragara impaka ku ruhare rw’imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza amakuru n’ibitekerezo bya politiki; bamwe bakabifata nk’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, abandi bakabibona nk’urubuga rwo kuyobya rubanda no gukwirakwiza amakuru adafite ishingiro.

Abasesenguzi b’itangazamakuru basaba ko impaka za politiki zijya zitangirwa mu murongo wubahiriza amategeko n’ukuri, hagashyirwa imbere inyungu rusange z’igihugu kuruta inyungu z’abantu ku giti cyabo.

Ubwanditsi: Tariki ya 16/1/2023

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *