Urubyiruko rutuye muri IDP Model Village ya Karama batangiye guhugurwa ku mishinga y’iterambere

Uyu wa 27/05/2022 mu Murenge wa Kigali hatangiye igikorwa cyo gutangiza kumugaragaro amahugirwa y’urubyiruko rutuye muri IDP Model Village Karama ,baraguhurwa kuri gahunda z’ubuhinzi bw’ibihumyo,Gukoresha neza ikoranabuhanga turibyaza umusaruro, ndetse no Kwiga Kudoda.

Kubufatanye n’umufatanyabikorwa FESY RWANDA,nyuma yo gukora ubukangurambaga no gutoranya abagenerwabikorwa, ubu urubyiruko rugera ku 100 rukaba rugiye gutangira kwiga. Ubuhinzi bw’ibihumyo buziga abagera kuri 50 Kudoda ni 30, naho Ict ho bazigishwa gushakira amasoko iby’iwacu binyuze kuri internet (E-commerce) baza 20.

Umusaruro witezwe kuri kino gikorwa, ni kugabanya ubushomeri mu rubyiruko ruri muri IDP, Guhanga imirimo mishya,Guhuza urubyiruko rugakorera hamwe.

Uyu munsi, hashojwe urugerero rw’Inkomezabigwa zashimiwe ibikorwa byiza by’Ubwitange bakoze harimo,kubaka inzu 2,kubaka imirima y’igikoni ,gusanira ubwiherero abatishoboye …
Uyu muhango w’itabiriwe,n’Umuyobozi Mukuru w’Imirimo Rusanga DM Akarere ka Nyarugenge, FESY RWANDA, Gitifu w’umurenge wa Kigali n’abandi.

Insanganyamatsiko, igira iti:”‘Ubumwe bwacu imbaraga zacu”.

Bari kwigishwa Kudoda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *