Kamonyi: Polisi yibukije abaturage b’i Musambira ko guceceka ku byaha ari ukubiha icyuho
Polisi y’u Rwanda yakanguriye abaturage ba Musambira gufata iya mbere mu gukumira ibyaha.

Kamonyi – Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye n’abaturage, inzego z’ibanze, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), yakomeje ibikorwa by’ubukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya ibyaha, hibandwa ku kongerera abaturage uruhare mu gucunga umutekano.

Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi, kuri uyu munsi guhera saa munani z’amanywa, kiyobowe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Musambira bufatanyije n’ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Kamonyi ndetse n’Umuhuzabikorwa wa Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyepfo.

Ubukangurambaga bwari bufite insanganyamatsiko igira iti: “Muturarwanda, fata iya mbere mu gukumira ibyaha birimo ubujura bw’amatungo n’imyaka, gusambanya abana, ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge. Ntabe ari jye urebera abakora ibinyuranyije n’amategeko ngo nceceke, kuko nasobanukiwe ko gucunga umutekano ari inshingano rusange.”

Mu butumwa bwatanzwe, abayobozi bashimiye abaturage bo mu Murenge wa Musambira uruhare rwiza bakomeje kugira mu kubungabunga umutekano, by’umwihariko binyuze mu marondo, gutangira amakuru ku gihe no gukorana neza n’inzego z’umutekano.
Bagaragaje ko ubu bufatanye bukomeje gutanga umusaruro ufatika, bukaba ari ikimenyetso cy’uko abaturage bamaze gusobanukirwa ko umutekano ari wo musingi w’iterambere rirambye.
Abaturage kandi bibukijwe gukomeza gukorana bya hafi na Polisi ndetse n’izindi nzego bireba mu gukumira no kurwanya ibyaha byose bishobora guhungabanya umutekano n’ituze by’abaturage.
Banashishikarijwe gukomeza kwimakaza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda nk’umusingi wo kubaka umuryango utekanye kandi utekereza ku hazaza heza.
Abayobozi bitabiriye iki gikorwa banenze abantu bakomeje kwishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko bigamije guhungabanya umutekano w’abaturage. Basabye ababikora kubireka burundu, bibutsa ko uzafatirwa muri ibyo bikorwa azahanwa hakurikijwe amategeko.
Polisi y’u Rwanda ikomeza gushimangira ko umutekano ari inshingano za buri wese, kandi ko ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano bukomeje kuba inkingi ya mwamba mu gukumira no kurwanya ibyaha no kubungabunga ituze rusange ry’Abanyarwanda.

