JADF yo mu karere ka Kicukiro irasabwa gukomeza guhuza ingufu

Mu imurikabikorwa ry’umunsi umwe, ryateguwe n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kicukiro (JADF), Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo bwana Merard Mpabwanamaguru yabasabye gukomeza guhuza imbaraga kuko hari byinshi bagikeneye kugeraho birimo guhuza imbaraga.

Mu itangizwa ry’iki gikorwa, uhagarariye ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kicukiro yavuze ko iri murikabikorwa rigira uruhare mu kumenyekanisha ibyo bakorera abaturage.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, wungire Merard wari n’umushyitsi mukuru yabwiye HANGA NEWS ko, ubufatanye bw’abafatanyabikorwa no guhuza imbaraga aribyo yabonye birimo icyuho , yagize ati:”Twasuye ibikorwa biri hano, ariko twasanze imbaraga zitatanye, hari bamwe usanga bakora bimwe mu murenge umwe, abandi twasanze bataziranye Kandi bakorera mu murenge umwe, rero twasabye yuko bakwiye kwegerana bakaganira bagahuza imbaraga bakazamurana ndetse n’ubushobozi bw’akarere kuko twabonye bashoboye”.

Hafungurwa iri murikabikorwa ,Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo Merard yari kumwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Mutsinzi Anthoine, aho barimo kureba ibikorwa birimo kumurikwa n’abafatanyabikorwa b’Akarere.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Mutsinzi Anthoine yashimye abafatanyabikorwa uko Bose bitabiriye ari 288 bakorera mu Karere ka Kicukiro; ubu bufatanye bukaba bwarazamuye ibipimo ngenderwaho mu nzego zitandukanye nk’Ubukungu, Imiyoborere myiza ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa Remezo mu ijambo rye risoza iri murikabikorwa yasabye abitabiriye imurikabikorwa ”OpenDay” kurushaho kunoza ibyo bakora: Ati:”“Dusoje imurikabikorwa ryaberaga hano, ariko mu mikorere yacu hirya no hino aho dukorera, ukaba ahubwo ari umwanya wo kongera umurego mu byo dukora byuje ihangwa ry’udushya n’ibakwe mu kubitanga, kugira ngo birusheho kunogera abo tubikorera nabo barusheho kutugana ari benshi”.

Yakomeje asoza ,agira ati:“Isuku n’Imitangire ya serivisi turusheho kubishyiramo imbaraga, twita ku kwakira na yombi abatugana kugira ngo umurimo dukora ube ishingiro ry’iterambere ryihuse kuri twe, Akarere kacu, Umujyi muri rusange n’Igihugu cyacu kidasigaye”.

Umurenge wa Kanombe niwe wabimburiye Indi kwesa imihigo , uhabwa ishimwe.

Aho imurikabikorwa ryabereye.

Ubwo bari gusura abamurika.

Basuye abantu batandukanye.

Aho bageraga basobanurirwaga service batanga.

Hari udushya twishi twa made in Rwanda.

Umuyobozi wa PSF ubwo yahaga ikaze abashyitsi.

Dasso yahawe certificate yishimwe.

Abitabiriye ibiganiro.

Merard iburyo ,DEA Mutsinzi Anthoine ibumuso bicaranye mu biganiro.

Gitifu wa Kanombe, Idrisaa ahabwa ishimwe nk’umuyobozi w’umurenge wahize abandi.

One thought on “JADF yo mu karere ka Kicukiro irasabwa gukomeza guhuza ingufu”

  • June 23, 2023 at 6:10 pm
    Permalink

    Mwiriwe neza, Umuyobozi wa DASSO mu Karere ka Kicukiro akwiye ibirenze guhabwa Certificate kuko n’Indashyikirwa, ubibona neza iyo urebye imikorere myiza ya DASSO bakorera hirya no hino mu Karere ka Kicukiro.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *