Green Party yasoje amahugurwa y’abayobozi b’imirenge i Nyanza, Dr Frank Habineza avuga ko ari intambwe yo gushinga imizi
Nyanza: Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) ryasoje amahugurwa yari amaze amezi abiri ahabwa abayobozi baryo ku rwego rw’imirenge mu Karere ka Nyanza, mu rwego rwo gukomeza kubaka no gukangurira abayoboke b’ishyaka imiyoborere n’imikorere inoze.

Mu muhango wo gusoza aya mahugurwa, Perezida wa Green Party, Frank Habineza, yavuze ko kuba ishyaka rimaze kugera ku rwego rw’imirenge ari ikimenyetso cy’uko rikomeje kwagura ibikorwa byaryo no gushinga imizi mu baturage.

Yagize ati: “Twari dufite abayobozi kuva ku rwego rw’Intara n’Akarere. Kuba ubu tugeze no hasi ku rwego rw’Umurenge ni ibintu byo kwishimira kuko bizadufasha kugira abayoboke n’abahagarariye ishyaka hafi y’abaturage.”
Dr. Habineza yasobanuye ko amahugurwa nk’aya agamije kongerera ubushobozi abayobozi b’ishyaka ku rwego rw’ibanze, kugira ngo bashobore gusobanurira abaturage gahunda n’icyerekezo cya Green Party ndetse banakomeze kubaka ishyaka rifite imbaraga mu gihugu hose.

Yongeyeho ko kubaka inzego z’ishyaka kugeza ku rwego rw’umurenge bizafasha Green Party kwitegura neza ibikorwa bya politiki biri imbere, cyane cyane amatora ateganyijwe mu mwaka wa 2029.

Ati: “Ibi bizatuma tugera mu matora ya 2029 twiteguye neza, dufite inzego zikomeye n’indorerezi zituruka ku rwego rw’umurenge kuzamura, bityo ibikorwa byose by’amatora bikurikiranwe neza.”
Abitabiriye aya mahugurwa bavuga ko yungutse ubumenyi buzabafasha kunoza inshingano zabo no gukomeza kwegera abaturage, bagasobanura gahunda za Green Party no gushishikariza abandi kuyigana.

Aya mahugurwa asojwe mu gihe Green Party ikomeje gahunda yo kongerera ubushobozi abayobozi n’abarwanashyaka bayo hirya no hino mu gihugu, hagamijwe gukomeza kubaka inzego zikomeye zishingiye ku baturage no kongera uruhare rwabo mu bikorwa bya politiki.

Green Party imaze igihe ikora ibikorwa byo guhugura abayobozi bayo ku nzego zitandukanye hagamijwe gukomeza imiyoborere n’imitunganyirize y’ishyaka ku rwego rw’ibanze.

