Kubufatanye bwa GIZ na Kigali Leather Cluster basuye uruganda rwa NOVA

Kuri uyu wa Kane, Tariki 4/4/2024, Abagize ihuriro ry’abakora Ibikomoka ku mpu mu Rwanda (Kigali Leather Cluster) bafatanyije n’abafatanyabikorwa b’Ikigo cy’u Budage cy’Iterambere (GIZ) basuye Uruganda rwa NOVA Leather Cluster LTD rutunganya Ibikomoka ku mpu ruri mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo.

Bakaba baganiriye kuburyo Impande zombi zafatanya guteza Imbere Ibikomoka ku mpu binyuze mu mushinga wo Gufasha Abanyeshuri ndetse n’urubyiruko rukeneye Gukora mu bijyanye no gutunganya Impu no kwiteza Imbere ruhabwa Amahugurwa ndetse n’akazi.

Kuva aho Leta y’U Rwanda itangarije ko izateza imbere ibikomoka ku mpu, ubu abagize Ihuriro rya Kigali Leather Cluster bakomeje kwishakamo ibisubizo biganisha ku kuba bakiteza Imbere ariko bakaba banakeneye Inkunga ya Leta mu gukomeza kubateza Imbere no guteza imbere uru rwego rw’Ibikomoka ku mpu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *