RDC: Abarwayi 4 bishwe batwitswe
Umuryango w’Abibumbye watangaje ko abantu 20 bishwe abandi benshi bagashimutirwa mu bitero byabereye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abapfuye barimo abana ndetse n’abandi barwayi bane batwitswe ari bazima ku ivuriro ry’itorero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ibi bitero biravugwa ko byagabwe n’abarwanyi b’umutwe wa kiyisilamu, ADF, washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba na Leta zunze Ubumwe za Amerika.
BBC yanditse ko ibi bitero by’inyeshyamba byatangiye ku wa kane ushize ubwo umutwe witwaje intwaro wibasiye ivuriro ryaho mu mujyi wa Lume, aho byahitanye ubuzima bya benshi muri icyo kigo nderabuzima barimo n’abarwayi bane batwitswe ari bazima.
Bivugwa ko abarimo abana 30 baburiwe irengero bikaba bikekwa ko bashimuswe na ADF.
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamaze iminsi hari intambara hagati ya leta ndetse n’imitwe wa M23 na ADF.
Ibyo bibaye nyuma y’iminsi mike abayobozi b’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba mu kwezi gushize bemeye kohereza ingabo zo mu karere zifasha guverinoma ya Congo kurwanya imitwe ibarizwa muri icyo gihugu.

