Abasaga 200 ba STECOMA bafatanyije n’Umujyi wa Kigali mu muganda wo kubaka rigore y’umuhanda i Jabana

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Werurwe 2026, abasaga 200 bagize Sendika ya STECOMA bifatanyije n’abaturage ndetse n’abayobozi b’Umujyi wa Kigali mu gikorwa cy’umuganda rusange cyabereye mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo.


Uyu muganda wibanze ku kubaka rigore y’umuhanda icamo amazi y’imvura, igikorwa kigamije gukemura ikibazo cy’amazi yangizaga umuhanda n’ibikorwa by’abaturage bo muri ako gace.


Muri iki gikorwa kandi hari hifatanyije Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ibikorwaremezo n’imiturire Dusabimana Fulgence washimye ubufatanye bw’abaturage n’inzego zitandukanye mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bibugarije.

Yagize ati:
“Ni igikorwa cyiza cyane aho abaturage bishakamo ibisubizo by’ibibazo bibabangamiye. Umujyi wa Kigali dufite gahunda yo gukora imihanda yose ikajyamo kaburimbo ndetse ikanacanirwa. Ariko turasaba ko abaturage batanga nibura uruhare rwa 50%, ibindi bigakorwa n’Umujyi wa Kigali.”


Abaturage bo muri ako gace bavuga ko iki gikorwa kibafitiye akamaro kanini, cyane cyane mu gukemura ikibazo cy’amazi y’imvura yangizaga umuhanda.


Gonzage, umwe mu baturage bitabiriye umuganda, yashimiye STECOMA ku nkunga yatanze mu gushyigikira abaturage.

Yagize ati:
“Twebwe nk’abaturage twishatsemo ubushobozi bw’ibikoresho, ariko STECOMA yaduhaye amaboko n’umubyizi. Ni intambwe ishimishije cyane kandi iradutera imbaraga zo gukomeza gukora.”

Ku ruhande rwa STECOMA, ubuyobozi bw’iyi sendika buvuga ko ibikorwa nk’ibi biri muri gahunda yabo yo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.


Mukasine Florantine, umuyobozi wungirije wa STECOMA, yavuze ko gufasha mu kubaka ibikorwa remezo ari imwe mu nshingano zo gushyigikira iterambere ry’u Rwanda.

Yagize ati:
“Natwe tugomba kugaragaza uruhare rwacu mu kubaka urwatubyaye. Turishimira gukora uyu muhanda kuko uteza imbere igihugu. Ni gahunda tuzakomeza, aho tuzabona dukenewe hose tuzitabira.”

Biteganyijwe ko iyi rigore y’umuhanda izarangira hubatswe kirometero imwe n’igice, bikazafasha amazi y’imvura kuyoborwa neza, bityo umuhanda ukaramba kandi ugakomeza gufasha abaturage mu bikorwa byabo bya buri munsi.


Iki gikorwa cy’umuganda kigaragaza uruhare rw’abaturage, inzego z’ibanze n’imiryango itandukanye mu gufatanya kubaka ibikorwa remezo no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *