Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma y’u Rwanda

Kuri uyu wa Kane, Tariki ya 24/8/2023 Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma y’u Rwanda.

Duhere kuri Jeannine Munyeshuli, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya Leta no kwegeranya imari, muri minisiteri y’imari n’igenamigambi.

Yakoze imirimo irimo no kuba umwe mu bagize inama y’ubuyobozi y’umuryango witwa AZAHAR Foundation kuva muri 2010.

Ni umuryango uharanira kuvura ibikomere no kubiba amahoro mu miryango yazahajwe n’amakimbirane babaha inyigisho ndetse n’imyotozo ya YOGA, imyitozo ngororamubiri ariko inagorora imitekerereze n’amarangamutima ya muntu.

Jeannine Munyeshuli afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu by’ubukungu bwifashisha imibare ndetse n’ibarurishamibare yavanye muri Kaminuza y’i Geneva mu busuwisi.

Ataragirwa Umunyamabanga wa Leta, Munyeshuli yari umuyobozi ushinzwe ingamba zijyanye n’umutungo muri kaminuza yigishya iby’ubuvuzi, UGHE kuva mu mwaka wa 2021, ndetse yari n’umuyobozi wungirije w’inama y’ubutegetsi muri banki ya COGEBANQUE.

Undi winjiye mu nshigano nshya ni Umutoni Sandrine wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko. Afite imyabumenyi y’icyicuro cya 3 mu bumenyi bw’ururimi rw’igifaransa aho yabifatanyije n’ibijyanye n’ubusemuzi abyiga muri kaminuza ya Georgia State University muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Yize n’imibanire y’ibihugu mu cyiciro cya 2 cya kaminuza.

Kuva mu mwaka wa 2015 Sandrine Umutoni yatangiye gukorera Umuryango Imbuto Foundation mu ishami ry’itumanaho nyuma y’umwaka umwe awubera umuyobozi mukuru. Mu mwaka wa 2020 yaje ku rutonde rw’abakiri bato 100 bavuga rikumvikana ku mugabane wa afrika.

Mu barahiye kandi harimo na Major General Albert Murasira wagizwe Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi. Nta gihe kinini cyari gishize avuye ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo yarimo kuva mu mwaka wa 2018.

Major General Albert Murasira yakoze imirimo itandukanye mu ngabo z’u Rwanda (RDF) harimo gukorera mu butumwa bwa afurika yunze ubumwe muri Sudani (AMIS)

yanabaye umuyobozi wungirije w’ikigo cya gisirikare cya Gako.

Yanabaye kandi umuyobozi mukuru w’ingabo ushinzwe imiyoborere n’imicungire y’abakozi ndetse n’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’imari Zigama CSS.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *