Kigali-Rwezamenyo:Polisi yihanganishije umuryango wa nyakwigendera Gatera Omar ivuga ko bari gushakisha abamwishe

Umugabo witwa Gatera Omar, wari utuye mu murenge wa Rwezamenyo, mu mudugudu w’umucyo, akarere ka Nyarugenge, yishwe n’abantu bataramenyekana bamusanze mu nzira atashye avuye kureba umupiira, aza kugwa ku kiraro, aho bita kwa Filipo Imbere y’akazu k’irondo.

Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali, CIP Wllars Gahonzire yabwiye HANGA NEWS ko Polisi yihanganishije umuryango wa nyakwigendera Gatera Omar avuga ko ibikorwa byo gushakisha abagizi ba nabi bamwishe byatangiye, Yagize ati:”Polisi y’u Rwanda mbere na mbere  tubanje kwihanganisha  umuryango wa nyakwigendera Gatera Omar, hamwe n’izindi nzego z’umutekano dukorana ibikorwa by’iperereza byatangiye abagize uruhare mu rupfu rwe bagomba gufatwa bagashyikirizwa ubutabera”.

Yakomeje avuga ko, abamwishe bamutegeye mu nzira atashye ,ati:”Hari ku isaha ya saa, sita z’ijoro nibwo twahawe amakuru n’abanyerondo tuhageze dusanga bamuteye icyuma mu gatuza yapfuye, umurambo wa nyakwigendera bawutwaye ku bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma”.

Amakuru agera kuri HANGA News,nuko muri Rwezamenyo hakomeje kugaragara urugomo rushingiye kubujura, ku itariki ya 17/4/2025 hari Umukobwa bategeye mu nzira avuye mu kazi atashye baramwambura ibyo afite byose baranamukomeretsa bikomeye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwezamenyo Nirere Marie Rose avugana na HANGA NEWS yagize ati:”Turakomeza gukaza umurego wo kubahashya kabisa”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *