Gitega-Akabeza:Ibirori byo kwizihiza umunsi w’umugore wo mu cyaro waranzwe n’udushya twinshi

Uyu wa Gatandatu , Tariki 15/10/2022, mu kagali ka Akabeza ,mu murenge wa Gitega, habereye ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’ umugore wo mu cyaro ,warufite insanganyamatsikoko igira ,iti” ITERAMBERE RY’ UMUGORE WO MUCYARO ,INKINGI Y’ UBUKUNGU BW’ IGIHUGU CYACU”.

Ibirori byaranzwe n’udushya twinshi harimo,Gutera igiti cy’ubumwe n’ ubudaheranywa bw’Abanyarwanda, byabimburiwe n’Urugendo rwo gushimira Leta y’ Ubumwe yasubije Agaciro umugore w’ umunyarwandakazi yaba uwo mu mujyi ndetse nuwo mucyaro.

Habaye Kandi n’Imurikabikorwa by’Abagore biteje imbere bagafasha na bagenzi babo yaba Abagore cyangwa Abakobwa kwiteza imbere nabo.

Nyuma yaho Hapimwe , Abagore n’Abakobwa cancer y’ibere, n’umuvuduko w’Amaraso.

Hatanzwe Ikiganiro , Abana bagaburiwe indyo yuzuye. Ubukangurambaga kuri EJO HEZA na Mutuelle de Sante.

Ibiriro byasojwe n’Ubusabane kubitabiriye bose harimo abashyitsi bakuru nka Komiseri w’Ubutabera muri CNF ku rwego rw’ Akarere, V/P Njyanama ku murenge, Abajyanama ku rwego rw’ umurenge wa Gitega, CNF Ku murenge wa Gitega, Abagize inzego z’ umuryango ku kagali ka Akabeza , Cordinator wa youth Volonteers ku murenge, Urugaga rw’urubyiruko , hamwe Abayobozi b’Imidugudu yose.

”Ubumwe bw’Intore bunoza intambwe”.

Ibirori byabimburiwe n’urugendo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *