Pasiporo zatanzwe mbere ya 2019 mu Rwanda zatakaje agaciro- Zikaba zitazongera gukoreshwa
Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka rwatangaje ko pasiporo zatanzwe mbere ya tariki ya 27 Kamena 2019 zacyuye igihe, zikaba zitazongera gukoreshwa nk’ibyangombwa by’inzira byemewe kuva kuri uyu munsi, tariki ya 28 Kamena 2022.
Itangazo ryashyizwe hanze n’uru Rwego rivuga ko Abanyarwanda bose bifuza gukora ingendo mu mahanga basabwa kuba bafite pasiporo nshya z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zikoranye ikoranabuhanga (e-Passport).
Icyakora Abanyarwanda batuye mu mahanga, bakaba bifuza gutaha mu Rwanda, bashobora gukoresha izi pasiporo mu gihe zigifite agaciro nk’uko bisanzwe.
Amakuru avuga ko umubare w’abazagirwaho ingaruka n’iki cyemezo utari wamenyekana, kuko bizasaba gukusanya imibare y’Abanyarwanda bari mu bice bitandukanye. Aya makuru akazakusanywa na Ambasade z’u Rwanda ziri hirya no hino ku Isi.
Ku Banyarwanda bifuza pasiporo nshya z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bazisaba banyuze ku rubuga rwa Irembo.


