Karongi:Umucuruzi yateye icyuma umwalimu mu mutima bapfa umwenda w’ibihumbi 18 Rwf ahita apfa
Mu karere ka Karongi mu murenge wa Murambi,umwarimu witwa Twagirayesu Jean Jafari ufite imyaka 63 y’amavuko wigishaga ku kigo cy’amashuri cya GS Nkoto yishwe atewe icyuma mu mutima ahita ahasiga ubuzima kuri uyu wa 28/6/2022, ibi bikaba byarabaye mu kiruhuko cya saa sita.
Ukekwaho kumwica amuteye icyuma ni Muhayimana Annonciata ufite imyaka 25 y’amavuko akaba yari asanzwe ari umucuruzi ku ga Santeri kari hafi y’ikigo. Wanavuze ko yamuteye icyuma nyuma y’uko batumvikanye ku mafaranga yagombaga kwishyurwa n’uyu nyakwigendera wagombaga kumwishyura ibihumbi 18 by’amafaranga y’u Rwanda naho uyu Twagirayesu we akaba yaremeraga ko ibihumbi 10 aribyo we amwishyura.
Uwimana Phanuel, Gitifu w’umurenge wa Murambi yabwiye HANGANEWS ko amakuru y’urupfu rw’uyu mwarimu ari impamo anagira ubutumwa atanga ati:” Twagiriye inama abaturage mu nteko zabo, tubabwirako igikorwa cy’ubunyamaswa cyo kwihanira kitabaho, ndetse umuntu wagira ikibazo cy’amakimbirane yakwegera umuyobozi umwegereye kuva ku isibo kugera ku murenge.” Yanavuzeko intwaro gakondo ,gukoresha imbaraga no kwihanira nabyo babigendera kure.
Uyu Annonciata ari mu bugenzacyaha kuri sitasiyo ya RIB ya Gashari akaba ariho yahise ajyanwa nyuma yo gukora icyaha akekwaho. Nyakwigendera akaba yari asanzwe y’ubatse akaba asize abana n’umugore.

Nguko nyine uko umurezi wo Rwanda agomba gupfa azize ubukene.
Biteye agaginda gakomeye. Harya ubu Leta nk’ibi ibitekerezaho iki? Gewe ngiye kukareka.
Abarimu twaragowe ariko ubundi ubwo wasanga Ari umwarimu wa primary batwongeje koko ko ubuzima bw’iyi munsi bukaze cg se bakatworohereza bagashyiraho isoko ry’mwarimu
Nukuri uwomucyuruzi akanirwe urumukwiye uwomutima wakinyamaswa siwo kbs ideni ntaho rihuriye nokuvutsa umuntu ubuzima
Uyumucyuruzi akanirwe urumukwiye uwomutima wakinyamaswa siwo kbs ideni ntaho rihuriye nokuvutsa umuntu ubuzima
Hari impamvu ikomeye cyane ituma abaturage batitabaza ubuyobozi. Iyo mpamvu nuko bamwe mubayobozi batita kubibazo uko bikwiye ahubwo babifata nk’isoko yamaronko bituma aho gukemura ikibazo ,ahubwo bateranya abafite ibibazo.
Ok
No ntago impamvu Ari uko abayobozi batita ku bibazo by’abaturage ahubwo ni umutima umuntu aba yisanganiwe wa kinyamaswa kuko ntago wasobanura ukuntu umuntu yakica undi ku mpamvu za 18000frs so sindi umuyobozi ariko mujye mureka gusebya abayobozi.