DRC isohoye itangazo rivuga ko indege y’intambara yayo yarashwe itari yageze mu kirere cy’u Rwanda

Leta y’u Rwanda yatangaje ko “hafashwe ingamba z’ubwirinzi” ku ndege y’intamabara ya Sukhoi-25 ya DR Congo “yavogereye ikirere cy’u Rwanda ku nshuro ya gatatu” saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana indege y’intambara ikubitwa n’ikimeze nk’igisasu ariko igakomeza ikaguruka.

Leta ya DRC “yamaganye” ko “ingabo z’u Rwanda” zarashe indege yayo, ivuga ko yariho yururuka igwa ku kibuga cy’indege cya Goma “irimo kugurukira imbere mu gice cya Congo”.

Kinshasa ibi yabyise “ubushotoranyi” kandi ivuga ko leta “nubwo ikomeje kubahiriza inzira z’amahoro”, “ifite uburenganzirwa bwo kurinda ubutaka bwayo kandi itazabireka gutyo”.

Amakuru atandukanye avuga ko iyo ndege yarashweho n’igisasu cy’ingabo z’u Rwanda kitayihamije neza.

Kinshasa ivuga ko iyo ndege yaguye kandi “itangiritse bikomeye”.

Hari amashusho yagaragaye y’iyo ndege bivugwa ko yarashwe irimo kumenwaho amazi ku kibuga cy’indege cya Goma, kandi yangiritse ibice bimwe.

Itangazo rya leta y’u Rwanda rivuga ko rusaba “DRC guhagarika ubu bushotoranyi”.

Itangazo rya DRC rivuga ko icyo gikorwa “gihwanye n’igikorwa cy’intambara”.

Bamwe mu batuye Gisenyi na Goma babwiye BBC dukesha iyi nkuru  ko u Rwanda rwohereje amato ya gisirikare mu gice cyarwo mu kiyaga cya Kivu.

Mu gihe kandi DRC nayo imaze igihe yongera ingabo n’ibikoresho mu karere ka Goma.

Mu gihe amagambo n’ibikorwa ubu bigeze ahakomeye hari ubwoba ko ibihugu byombi bishobora kwinjira mu ntambara yeruye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *