Ubufatanye bw’abaturage na Polisi bwongeye gutuma hafatwa abacuruzi b’urumogi i Rutunga – Gasabo

Polisi yafashe abantu babiri bakekwaho gucuruza urumogi mu Mujyi wa Kigali.

Ku wa 23 Mata 2025, ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) rikorera mu Mujyi wa Kigali ryafashe abantu babiri bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Abafashwe ni Bagirayubusa Marie Rosalie w’imyaka 43 na Tuyishimire Ramadan w’imyaka 34. Bafatiwe mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rutunga, Akagari ka Kigabiro, Umudugudu wa Karwiru, bafite ibiro bibiri by’urumogi n’udupfunyika (boules) 250 twarwo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko Bagirayubusa yemeye ko urwo rumogi ari urwe, mu gihe Tuyishimire we yemeye ko yari umukomisiyoneri umushakira abakiriya, akamuhemba.


CIP Gahonzire yasobanuye ko aba bombi bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage, agaragaza ko Bagirayubusa yari amaze igihe akora ubu bucuruzi. Yafatiwe mu cyuho agiye kugeza urumogi ku bakiriya yari yarangiwe n’uwo bakoranaga.

Ati: “Ubufatanye bw’abaturage na Polisi bukomeje gutanga umusaruro mu kurwanya ibiyobyabwenge, kandi turashimira abatanze amakuru yatumye aba bafatwa mbere y’uko uru rumogi rukwirakwizwa.”

Kuri ubu, abafashwe bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rutunga, aho bari gutunganyirizwa dosiye ngo zishyikirizwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.
Polisi yongeye kuburira abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kubireka, igaragaza ko amayeri yose bakoreshaga yamaze kumenyekana, bityo bagakwiye gushaka indi mirimo yemewe n’amategeko.

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko urumogi ruri mu biyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibyaha birimo kuruhinga, kurutunda, kurubika cyangwa kurucuruza ashobora guhanishwa igifungo cya burundu, hamwe n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 20 na 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *