Nabuze ubutabera” – Umubyeyi wo muri Jali aratabaza nyuma yo gutwarwa amakara n’amafaranga bikozwe n’abanyerondo basenye Urugi
Mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jali, Akagali ka Nyakabungo, Umudugudu wa Rugina, haravugwa ikibazo cy’umubyeyi witwa Mukahirwa Matrida uvuga ko yarenganyijwe n’inzego z’irondo nyuma yo gufungirwa inzu ye adahari, urugi rukaza kumenwa, amakara ye agatwarwa ndetse n’amafaranga ye akaburirwa irengero.
Amakuru dukesha abaturage batuye muri aka gace, batifuje ko amazina yabo atangazwa ku mpamvu z’umutekano wabo, avuga ko ibi byabaye ku wa 22 Mata 2026.

Uwo munsi, bivugwa ko ushinzwe umutekano mu Kagali (Cell Commander) witwa Kanyoni, ari kumwe n’abanyerondo, yagiye ku rugo rw’uyu mubyeyi ashyira ingufuri ku rugi rwe atamusanzeho.

Mukahirwa Matrida avuga ko icyo gihe yari yagiye mu mirimo ye isanzwe yo guhinga, ndetse ko yabimenyesheje uwo muyobozi.
Gusa ngo ntiyabyitayeho, ahubwo yahamagaje imodoka y’irondo y’Umurenge wa Jali. Iyo modoka ngo yaje igasubirayo itabashije kwinjira, ariko nyuma y’igihe gito igaruka irimo abakozi b’inyongera ( Abanyerondo), hafatwa icyemezo cyo kumena urugi.

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko urugi rwe rwamenwe, amakara yari yaraguze agatwarwa n’iyo modoka y’irondo. Ayo makara ngo yari yayaguze mu bacuruzi bayakura mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, kandi afite icyangombwa cyemeza ubuziranenge bw’ayo makara cyasinyweho n’ubuyobozi bw’aho yayakuye.
Agarutse mu rugo, ngo yasanze urugi rwe rwangiritse ndetse n’amafaranga ibihumbi 45 by’amafaranga y’u Rwanda atakiri aho yari yayashyize.
Ku wa 23 Mata 2026, Mukahirwa Matrida yagiye ku biro by’Umurenge wa Jali yitwaje ibyangombwa byemeza ko amakara ye yemewe, ashaka ubufasha bwo kurenganurwa.
Avuga ko yahageze akabonana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Iyamuremye François, ariko ngo ntiyishimiye uburyo yakiriwe.

Mu byo avuga, ngo yabajijwe impamvu amakara akomoka Nyamagabe yazanwa kugurishwa muri Gasabo, ndetse ikibazo cy’amafaranga yaburiwe irengero akagirwa inama yo kujya gutanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Uyu mubyeyi avuga ko yari yizeye ko ubuyobozi bw’umurenge bwamufasha kubona ubutabera, ariko ngo ibyo yahuye nabyo byatumye ashaka gutabaza inzego zisumbuyeho.

Hagati aho, bamwe mu baturage bo muri uyu Murenge bavuga ko hakomeje kuvugwa ibibazo bya ruswa n’imikoranire idahwitse (connections) hagati ya bamwe mu bayobozi n’abakora ubucuruzi bw’amakara mu buryo butemewe.
Bavuga ko mu duce twa Buhiza na Muko hagaragara ibyokezo by’amakara bikora nta byangombwa bifite, ariko ntibigire icyo bikorwaho.

Ibi bibazo byose abaturage basaba ko byakurikiranwa n’inzego zibishinzwe, hagamijwe kurengera uburenganzira bw’abaturage no gukumira akarengane gashobora kuba karimo gukorwa n’abayobozi bamwe na bamwe.
Iyi nkuru turacyayikurikirana, mu gihe hategerejwe icyo inzego zibishinzwe zizatangaza kuri ibi birego.

