Kigali:Nandikiye Umuvunyi mukuru nsaba n’inzego bireba kuntabara umucamanza Kanzayire yarekuye uwantemesheje umuhoro – Haravugwa Ruswa mu rubanza RPA 00065/2022/HC/KIG

Umuturage yitwa Ntaganzwa Benoni, utuye mu murenge wa Ndera, akarere ka Gasabo, yandikiye inzego zitandukanye asaba ubufasha aho asaba gusubirishamo urubanza RPA 00065/2022/HC/KIG rwaciye rukiko rukuru , agaraza ko uru rubanza rurimo akarengane ,icyenewabo ndetse na Ruswa.

Aganira na HANGA NEWS, uyu 20/3/2023 yagize ati:”Nahohotewe n’umuturanyi witwa Murindabigwi Cylliro, yanteye mu rugo iwanjye afite umuhoro arantema amahirwe barantabara basanga atarankuramo umwuka, nahise ntabaza Polisi ndetse ntanga n’ikirego muri RIB bamuta muri yombi mu ibazwa yemeye icyaha ndetse n’imuhoro yakoresheje uri muri RIB yemera ko ari uwe”.

Uyu muturage yakomeje avuga ko , urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, rwahamije icyaha uyu Murindabigwi akatirwa gufungwa Imyaka 10 ,gutanga amagarama y’urubanza Miliyoni 3 Rwf ndetse n’indishyi zingana na Miliyoni 5 Rwf.

Nkuko Benoni yakomeje abivuga , uyu Murindabigwi yaje kujurira mu rukiko rukuru , ati:”Mu bujurure habereye amahano ateye ubwoba, umucamanza witwa Kanzayire Bernadette yahinduye dosiye yacu avuga ko agiye kwikorera iperere mu mujyi wa Kigali, yaraje yigira mu rugo rwo Kwa Murindabigwi aganira n’umugore we , ntiyigeze agera mu rugo ahabereye icyaha, nanagerageje kumwereka abatangabuhamya bahari ngo ababaze asubiza nabi cyane abwira ko nta mwigisha uko akora akazi, antegeka kumusinyira ku mbaraga ashyiraho iterabwoba ko ntasinye yampana ko nasuzuguye urukiko”.

Banoni yakomeje avuga ko , yabonye umucamanza atangiye kubogama yandikira Perezida w’urukiko amwihana ariko byaranze, ati:”Nabonye Kanzayire Bernadette, arimo kwirengagiza ibimenyetso harimo n’iperereza rya RIB aho uyu Murindabigwi yemeye icyaha ndamwihana, Perezida w’urukiko yanze kusubiza inshuro zose zirenga 4 namwandikiraga , nyuma yaje kusubiza anyemeza ko nta mpamvu abona zituma yahindura umucamanza ashingiye mu ngizo z’itegeko, none ndebera ibyaha byose Murindabigwi yabimuhanaguyeho aramurekura yaratashye yamugize umwere”.

Icyateye urujijo cyatumye Benoni yandikira inzego atabaza, nuko uyu mucamanza Kanzayire Bernadette yanzuye ko uyu Murindabigwi icyaha cyo gukubita no gukoretsa kimuhama ariko atabiryozwa kuko yabikoze yitabara, aha niho benshi barimo gusaba gusesengura baribaza impamvu amuhanya icyaha ariko atabiryozwa kuko yitabaraga ,ati:'”Yamutemye yitabara gute? Kandi ariwe wateye urugo yitwaje umuhoro”.

Bononi, yasoje ikiganiro agira ,ati:”Nanditse ngaragaza Ruswa ,akarengane nakorewe n’umucamanza Kanzayire Bernadette nsaba ko narenganurwa nibyo yankoreye inzego zikabigenzura kuko byatangiye kungiraho n’ingaruka Murindabigwi atashye nta mpahoro mfite yirirwa yigamba ngo yananyica kuko nta wuhangana n’ifaranga, none mbayeho nihishahishi nta mahoro mfite”.

Harrison Mutabazi, umuvugizi w’inkiko mu Rwanda, Faustin Nkunsi umushinjacyaha wa leta ,HANGA News igihe cyose twagerageje kubavugisha kuri iki kibazo ntacyo baradutangariza, twifuzaga kumenya icyo bavuga ku mucamanza Kanzayire Bernadette ushinjwa n’umuturage ko yabogamye mu rubanza kugeza naho amwihanye bikanga.

Umunsi badusubize tuzabishyira mu nkuru itaha.

Ibaruwa yandikiye umuvugizi mukuru.

Uko agaragaza urubanza rwaciye.

Yanditse asaba gusubirishamo urubanza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *