#Kwibuka32:Abantu bamwe baracyafite ingengabitekerezo ya Jenoside, ntibitabira usanga bari kubazaga ngo ibiganiro byarangiye dufungure amaduka – Ibuka muri Muhima

Ku wa mbere tariki ya 13 Mata 2026, mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko mu Tugari twa Tetero na Kabeza.

Igikorwa cyo  kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe cyitabiriwe n’abaturage benshi, abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abahagarariye imiryango ifite aho ihuriye no kwibuka, aho hibanzwe ku kuzirikana inzirakarengane zazize Jenoside no gushimangira uruhare rwa buri wese mu kuyirwanya.


Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muhima, Mbarushimana Jean Baptiste, yagarutse ku kibazo cy’abaturage bagaragaza kudaha agaciro gahunda zo kwibuka. Mu ijambo rye, yagaragaje impungenge ku bantu bamwe batitabira ibiganiro n’ibikorwa byo kwibuka, ahubwo bagahitamo gukomeza imirimo yabo nk’aho nta kidasanzwe kirimo kuba.


Yagize ati:
Hari ubwo tuva mu biganiro ukabona umuntu ukuze arimo kubaza ngo ibiganiro byarangiye, ubona ko byamutindiye kugira ngo afungure iduka cyangwa akomeze ubucuruzi bwe.”


Yakomeje ashimangira ko imyitwarire nk’iyi ishobora kuba ishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside, anibaza ku butumwa abantu nk’abo baba batanga ku rubyiruko.

Ati:
Kwibuka ni gahunda ya buri wese. Dufatanye twamagane abashaka kudusubiza mu icuraburindi. Abantu nk’aba baturimo bagomba guhinduka kuko nta cyiza bazigeza babona usibye ibyago kuri bo n’imiryango yabo.”

Mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside, hashyizwe indabo ku nzibutso zitandukanye zirimo urwibutso rwa Jenoside ruherereye mu kigo cy’amashuri cya APACOPE ndetse no ku rwubatse kuri ADEPR Muhima, ahari urutonde rw’Abatutsi basaga 101 bishwe muri Jenoside.

Kwibuka byanaranzwe n’ubuhamya bwatanzwe na Nyirandayishimiye Esperance, wagarutse ku bwicanyi ndengakamere bwabereye ahitwa La Fresheri mu Kagari ka Kabeza.

Yavuze ko aho hiciwe Abatutsi benshi mu buryo bw’ubugome ndengakamere, ashimangira ubukana Jenoside yakoranywe.
Yagize ati ibikorwa byabereye muri ako gace bigomba guhora byibukwa, kugira ngo amateka mabi atazasubira ukundi.


Abitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi,basabwe gukomeza gushyigikira ibikorwa byo kwibuka, gufasha abarokotse Jenoside no kurwanya ingengabitekerezo yayo, by’umwihariko bigishwa urubyiruko kugira ngo ruzabe umusingi w’ejo hazaza h’u Rwanda rutekanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *