Tariki ya 13 Mata: Umunsi w’Agaciro mu Rugamba rwo Kubohora u Rwanda no Guhagarika Jenoside – Dr Bizimana Jean Damascene

Tariki ya 13 Mata ifite umwanya wihariye mu mateka y’u Rwanda, by’umwihariko mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no kuzirikana urugamba rwo kubohora Igihugu.

Ni umunsi wibutsa Abanyarwanda ubutwari, ubwitange n’ubudahemuka byaranze bamwe mu banyapolitiki banze kugwa mu mutego w’ubutegetsi bubi, bagahitamo guhagarara ku kuri no ku nyungu z’Igihugu.

Mu ijambo rye yavuze hasozwa icyumweru cy’icyunamo, Dr Damascene yagarutse ku busobanuro bukomeye bw’uyu munsi, agaragaza ko ari umwanya wo kuzirikana ibikorwa by’indashyikirwa byaranze abanyapolitiki banze gutatira igihango bari bafitanye n’u Rwanda.

Aba bayobozi bitandukanyije n’ubutegetsi bwa kera bwari buyobowe na Yuvenali Habyarimana, bwari bumaze gufata icyemezo cyo gushyira mu bikorwa umugambi mubisha wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati: “Iyi tariki ngarukamwaka ya 13 Mata ni umunsi ukomeye mu mateka y’Igihugu cyacu ajyanye n’urugamba rwo kubohora Igihugu, guhagarika Jenoside, kwiyubaka k’u Rwanda, no gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Uyu munsi ntugarukira gusa ku kwibuka ibyabaye, ahubwo unibutsa Abanyarwanda inzira ndende Igihugu cyanyuzemo mu kwiyubaka nyuma ya Jenoside. Ni umwanya wo gushimangira indangagaciro z’ubumwe, ubudaheranwa n’ubufatanye, byabaye inkingi z’iterambere ry’u Rwanda muri iki gihe.

Tariki ya 13 Mata kandi iha agaciro gakomeye ubutwari bw’abarwanyije Jenoside, haba mu buryo bwa politiki, gisirikare cyangwa ubundi buryo bwose bwagize uruhare mu kurokora ubuzima bw’abatari bake no guhagarika ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi.

Abasesenguzi b’amateka bagaragaza ko ibikorwa by’aba banyapolitiki n’abandi bagize ubutwari muri icyo gihe byagize uruhare rukomeye mu gutanga icyizere cy’ejo hazaza h’u Rwanda, ndetse bikaba n’urufatiro rw’imiyoborere myiza n’ubumwe bw’Abanyarwanda bigaragara uyu munsi.

Muri rusange, tariki ya 13 Mata ikomeza kuba isomo rikomeye ku Banyarwanda bose, ribibutsa guharanira ukuri, kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose, no gukomeza kubaka Igihugu gishingiye ku bumwe n’ubwiyunge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *