Nyamirambo:Imizi y’igiti kivugwaho imiziro yangije itiyo abaturage babura amazi -Biteye ubwoba WASAC ihanze amaso umujyi wa Kigali ngo bagiteme
Mu kagari ka Kivugiza, umurenge wa Nyamirambo,akarere ka Nyarugenge, haravugwa ikibazo gikomeye cy’amazi amaze iminsi ataboneka mu ngo nyinshi z’abaturage.
Intandaro y’iki kibazo n’igiti kinini kiri musi y’umusigiti wo kwa Kadafi kiri hafi y’imiyoboro y’amazi, imizi yacyo ikaba yarangije itiyo nyamukuru ya WASAC, bigatuma amazi ahagarara burundu.
Abaturage bavuga ko babayeho mu buzima bubangamye, kuko bamaze icyumweru bashakisha amazi ahandi, bamwe bakajya kuyaguza ku giciro kiri hejuru, abandi bagakora ingendo bajya kuyikura kure.
Ibi byose bituruka ku kuba itiyo itarakorwa, nyamara ikibazo gituruka ku giti cyonyine.
Gusa WASAC ntiyabashije kugikoraho, kuko gutema cyangwa kwimura icyo giti bisaba uruhushya rw’Umujyi wa Kigali, impamvu ikaba ari uko hari abavuga ko gifite imiziro —Imyemerere ya kera ivuga ko kugitema bishobora guteza ibyago.
Umwe mu baturage yavuganye na HANGA NEWS yagize ati:
“Turi mu mazi abira mu by’ukuri. Abana nta mazi yo kunywa bafite, n’isuku yarahungabanye. Ubu se koko igiti kivugwaho imiziro ni cyo kitubuza kubona amazi? Nta bwo dukwiye kubura ubuzima bwacu kubera imyemerere ya kera.”
Ubuyobozi bw’akagari ka Kivugiza buvuga ko bwamaze kohereza ubusabe bugenewe Umujyi wa Kigali kugira ngo ikibazo gikemuke vuba.
Na WASAC ivuga ko yiteguye guhita isanira itiyo imaze guturika, igihe cyose bazaba bahawe uburenganzira bwo gukuraho igiti kibangamye.
Abaturage bo bakomeza kugaragaza ko imiziro idakwiye kujya hejuru y’inyungu rusange, cyane cyane igihe igisubizo cy’umutekano w’ubuzima bwabo kiri mu maboko y’inzego zifite ubushobozi bwo gufata umwanzuro.
Basaba ko amahirwe yo kugira amazi meza yatsindagira imbere y’imyemerere itafite ishingiro.
Kugeza ubu abaturage baracyategereje icyemezo gituma itiyo isanwa, igiti kikirwaho, maze amazi akongera kuboneka—kuko imibereho yabo itakwiriye kugongwa n’imiziro ya kera.
Emma Claudine Ntirenganya umuvugizi w’umujyi wa Kigali, ubwo HANGA NEWS twateguraga iyi nkuru ntiyabashije kuboneka ngo atubwire icyo bagiye gukora dore ko muri WASAC batubwiye ko bategereje imyanzuro babone gusana iyi tiyo , ati:”Ejo basabye uruhushya mu mujyi wa Kigali. Dutegereje igisubizo, ubundi bagiteme tubashe kuhacukura”.

Imizi y’igiti kivugwaho imiziro yangije itiyo ,batangiye kuhacukuran biza guhagarara nyuma yuko bavuze kirimo imiziro, hahanzwe amaso umujyi wa Kigali.

Kiri musi y’umusigiti wo kwa Kadafi.

Abaturage bavuga ko imiziro iri muri iki giti itatuma babura amazi.

Bishobotse ngo bakwiyambaza abapfumu.

